RUHAGOYACU.com

Amamodoka icyenda arimo atatu y’abarundi mu yitabira Sprint Rally mu Bugesera

Abakinnyi bagera kuri 18 bari mu mamodoka 9, ni bo bamaze kwemezwa kuzitabira isiganwa rizwi nka Spring Rally rizakinirwa mu ntara y’iburasirazuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi.

Ni isiganwa ry’amamodoka ritangira umwaka wa 2017, rizabera mu mirenge ya Gako na Nemba yo mu karere ka Bugesera rigatangira ku masaha ya saa sita z’amanywa(12:00) ni mu nzira y’ibirometero 106.

Umukino wo gusiganwa ku mamodoka umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda(Foto Internet)Umukino wo gusiganwa ku mamodoka umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda(Foto Internet)

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda RAC, butangaza ko iri siganwa rizaba rifite umwihariko wo gukinwa umunsi umwe kandi mu gihe gito bizorohereza abazaryitabira. Aha kandi, imodoka zose zizitabira Sprint Rally ziri ku kigero kimwe uretse wenda iya Gakwaya Claude(Subaru).

Amamodoka icyenda yemeje kuzitabira iri rushanwa ntabwo hagaragaramo iz’abakinnyi bo muri Uganda nkuko byari bisanzwe aho ubuyobozi bwa RAC butangaza ko byatewe nuko na bo bafite amasiganwa bitegura. Cyatangabo Ange Francois usanzwe ari umunyamabanga wa RAC yatangaje ko ibi bizafasha abanyarwanda bazakina iri siganwa. Yagize ati:

“Twari tuziko hazaza abagande ariko birangira batazaza. Ku bwacu ni umwanya mwiza w’abanyarwanda kugira ngo bigaragaze bahanganye n’imodoka z’abarundi”.

Iyi Sprint Rally, ikazakurikirwa na Rwanda Mountain Gorilla Rally iteganyijwe hagati y’amatariki ya 8-10 Nzeri, ikurikirwe na Huye Rally yo izaba ku matariki ya 28 na 29 uko kwezi, mu gihe Rallye de Milles Collines yo izasoza shampiyona y’u Rwanda ku matariki ya 15 na 16 Ukuboza 2017.

Abayobozi muri RAC bizeye ko Sprint Rally izaba nziza ku banyarwandaAbayobozi muri RAC bizeye ko Sprint Rally izaba nziza ku banyarwanda

Aha kandi, ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka muri Uganda, hari Rallye 2ebyiri zizakinirwa i Bugande zikabarirwa muri shampiyona y’u Rwanda. Aha, harimo iyabaye i Kabare mu kwezi kwa gatatu aho indi izaba tariki ya 30 Kamena kugeza 2 Nyakang ari yo Pearl Of Africa.

Uretse gutegura amasiganwa atanduanye, RAC inafite mu nshingano gahunda yo kwigisha abantu kwirinda impanuka aho muri uyu mwaka bafite gahunda yo gukangurira abanyamagare kugira ibintu bibaranga. Kwigisha abantu bagenda muri Moto uburyo bukwiye bwo kwambara Casque kugira ngo zijye zirinda abantu aho kuba ikibazo mu gihe habaye impanuka.

Iyi modoka ya Nshimiyimana Adolphe na Semuhungu Baptiste ni imwe mu zitezwe muri Sprint RallyIyi modoka ya Nshimiyimana Adolphe na Semuhungu Baptiste ni imwe mu zitezwe muri Sprint Rally

Urutonde rw’abazitabira Sprint Rally 2017

  • Rwanda Team : Gakwaya Claude& Mugabo Claude
  • Burundi Team : Giessen Jean Jean& Maceri Diaz
  • Rwanda Team : Mutuga Janvier& Kayitankore Lionel
  • Burundi Team : Remezo Christian& Bahezagire Felix
  • Rwanda Team : Semana Genese& Hakizimana Jacques
  • Burundi Team: Din Imtiaz& Bigirimana Christophe
  • Rwanda Team: Nshimiyimana Adolphe& Semuhungu Baptiste
  • Rwanda Team: Nizette Christophe& Murenzi AAlain
  • Rwanda Team: Sekamana Furaha& Nsanzumuhire Oscar
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru