RUHAGOYACU.com

Amamodoka mu byondo, moto ku bikuta n’ abafana benshi mu byaranze umunsi wa mbere wa Huye Rally

Umunsi wa mbere wa Memorial Gakwaya usize amamodoka icyenda ari yo ashoboye kurangiza isiganwa ry’umunsi mu gihe abatuye umujyi wa Huye banogewe n’imyiyereko y’imodoka na Moto byakozwe kuri uyu wa gatandatu.

Isiganwa ry’umunsi, ryabanjirijwe n’imvura yazindukiye mu mujyi wa Huye, gusa ntibyabuza abatuye uyu mujyi kwerekeza mu Rwasave kwihera amaso uburyo amamodoka akata mu makorosi y’imihanda yuzuyemo amazi n’ibyondo.

Huye Rally turi kuyibagezaho ku bufatanye na Barthos Hotel, Hotel y'akataraboneka ibarizwa mu marembo ya KaminuzaHuye Rally turi kuyibagezaho ku bufatanye na Barthos Hotel, Hotel y’akataraboneka ibarizwa mu marembo ya Kaminuza
Abakunzi b'amamodoka bari buri hamwe i HuyeAbakunzi b’amamodoka bari buri hamwe i Huye
Kwisiga amarangi ntabwo birangirira muri ruhago gusa...Kwisiga amarangi ntabwo birangirira muri ruhago gusa...
Imvura yaguye mu gitondo ntabwo yabujije abitabira kwitabiraImvura yaguye mu gitondo ntabwo yabujije abitabira kwitabira
Mu Rwasave byari akarushoMu Rwasave byari akarusho

Mu gitondo, abasiganwa bazengurutse inshuro eshatu umuhanda uva mu i Rango ukagera Save waciye Kabutare na Gisagara.

By’umwihariko, abakunzi b’uyu mukino bakaba baryohewe n’isiganwa ryo ku mugoroba ndetse na Moto yurira ibikuta yigaragaje ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu.

Izi moto, ahanini abakunzi bazo bakaba bari buzibone ku bwinshi kuri iki cyumweru, aho guhera ku i saa 11:00 z’amanywa ziri bukorera imyiyereko kuri stade Huye mbere y’uko isiganwa ry’uyu mwaka risozwa.

Moto ziri bwiyerekane kurushaho kuri iki cyumweruMoto ziri bwiyerekane kurushaho kuri iki cyumweru
 Bimwe mu byo berekanaga Bimwe mu byo berekanaga
Eh eh...Eh eh...
Izi zurira ibikuta peIzi zurira ibikuta pe

Nyuma y’umunsi wa mbere, Abagande ni bo bihariye imyanya ya mbere, aho ku isonga haza Mitsubishi ya Kabega Mussa/Sirwomu Rogers mu gihe ku mwanya wa kabiri hari Serwanga Jackson/Mwambazi Lawrence bo bari muri Subaru Imprezza.

Irushanwa nk’iri umwaka ushize ryari ryegukanywe n’umurundi Mohamed Roshanali uzwi nka Momo gusa ntabwo yagaragaye mu ry’uyu mwaka.

Gakwaya Claude Sr uzaba wibukwa ku nshuro ya 31, yahoze ari umukinnyi ukomeye wo gusiganwa ku mamodoka, gusa aza kwitaba Imana mu mwaka w’1986 azize impanuka.

Uko bakurikirana ny'uma y'umunsi wa mbereUko bakurikirana ny’uma y’umunsi wa mbere

Amafoto y’isiganwa

Ingeri zitandukanyeIngeri zitandukanye
Icyondo+imodokaIcyondo+imodoka
Amakorosi yaryoheraga abafanaAmakorosi yaryoheraga abafana
. .. .
Iyo abari imbere bagusumba wisunga ibitiIyo abari imbere bagusumba wisunga ibiti
Hari aho byageraga hakanyererahoHari aho byageraga hakanyereraho
Amamodoka 10 yashoboye kwigobotora ibi byondoAmamodoka 10 yashoboye kwigobotora ibi byondo


Ibihugu bitatu ni byo byitabiriye Huye RallyIbihugu bitatu ni byo byitabiriye Huye Rally
Rimwe na rimwe...Rimwe na rimwe...

Hotel Barthos ibafitiye service zitandukanyeHotel Barthos ibafitiye service zitandukanye
Nawe uzaze wihere amasoNawe uzaze wihere amaso


Amafoto: Hardi/Ruhagoyacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru