RUHAGOYACU.com

Amavubi U 16 yatangiye umwiherero yitegura imikino nyafurika

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16, yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino Nyafurika y’abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Championship 2017 ) izabera muri Iles Maurice kuva tariki 13-22 Nyakanga 2017.

Iyi kipe y’umutoza Mutokambari Moise, ikaba iri gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi ikayikorera muri Green Hills, mu rwego rwo kwitegura iyi mikino yo mu kwezi gutaha.

Mutokambali Moise ni we uri gutoza aba bana batarengeje imyaka 16Mutokambali Moise ni we uri gutoza aba bana batarengeje imyaka 16

Imyitozo ya mbere, aba bana bayikora saa yine za mu gitondo, mu gihe imyitozo ya kabiri ikorw aku mugoroba ku i saa 17:00.

Itike yo kwerekeza mu birwa, Amavubi U 16 yayikuye mu irushanwa ry’akarere ka Gatanu ZoneV ry’abakinnyi batarengeje imyaka 16 y’amavuko ryabereye i Mombasa muri Kenya Kuva i tariki 1 Kamena 2017 kugeza tariki ya 4 Kamena 2017, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bahungu yegukanye Igikombe.

Iri rushanwa, izi ngimbi z’u Rwanda zikazaba zihanganye n’ibindi bihugu bya Algeria, Angola, Misiri, Madagascar, Mali, Ibirwa bya Maurice, Mozomabique, Tuniziya hamwe n’ikindi gihugu kitari cyamenyekana.

Ingimbi z'u Rwanda zizeye kwitwara neza mu birwa nkuko zabikoze muri KenyaIngimbi z’u Rwanda zizeye kwitwara neza mu birwa nkuko zabikoze muri Kenya

Urutonde rw’abakinnyi 18 bahamagawe:

  1. Gakuru Ndahiro
  2. Inkindi Jonathan
  3. Irumva Landry
  4. Ishimwe Cedric
  5. Kazungu Mananga Collin
  6. Mudenge Rutishisha Bruce
  7. Murengenzi Brown Abuyassin
  8. Ndashimye Adelin
  9. Ngoga Elias Ernest
  10. Niyibizi Theogene
  11. Nkundwa Thierry
  12. Rutimirwa Yuhi Jonathan
  13. Turatsinze Olivier
  14. Tuyishimire Ibrahim
  15. Umuhoza Jean De Dieu
  16. Uwitonze Justin
  17. Shumbusho Olivier
  18. Rukundo Steff Mucyo
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru