RUHAGOYACU.com

Ambasade y’u Rwanda muri Canada yakiriye umukinnyi Uwizeyimana Bonaventure

Shakilla Umutoni, Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada yakiriye umukinnyi w’amagare, Uwizeyimana Bonaventure bita ‘Bona’ nyuma y’iminsi 8 amaze ageze mu ikipe ya ‘Lowest Rates Cycling’.

Uwizeyimana ni umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku igare, wageze muri Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada kuwa 29 Gicurasi, avuye mu ikipe ya Benediction Cycling Club y’i Rubavu.

Muri icyo gihugu Uwizeyimana yagiye gukinamo, hasanzwe hariyo Umuryango w’Abanyarwanda batuyeyo (Diaspora), ndetse u Rwanda ruhagira Ambasade ari na yo mpamvu uwo musore usanzwe akinira ikipe y’igihugu na we yahise yakirwa.

Bona wavuye mu Rwanda yegukanye agace kitiriwe #Kwibuka (Race to Remember) muri Rwanda Cycling Cup mu kwezi gushize, yatangiye akazi gashya ko gukina nk’uwabigize umwuga, ndetse muri uku kwezi kwa Kamena agomba kwitabira amasiganwa abiri akomeye muri Canada, ari yo Grand Prix de Saguenay na Tour de Beauce.

Bona yageze i Otawa kuwa 29 Gicurasi yakirwa n'Umuyobozi wa Lowestrates cycling teamBona yageze i Otawa kuwa 29 Gicurasi yakirwa n’Umuyobozi wa Lowestrates cycling team

Bona yakiriwe n'abahagarariye u Rwanda muri CanadaBona yakiriwe n’abahagarariye u Rwanda muri Canada

Bona yakiriwe na Shakilla Umutoni, ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y'u Rwanda muri CanadaBona yakiriwe na Shakilla Umutoni, ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada

Bona yabaye umukinnyi wa 5 wa bigize umwuga mu gusiganwa ku igareBona yabaye umukinnyi wa 5 wa bigize umwuga mu gusiganwa ku igare

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru