RUHAGOYACU.com

APR BBC yafashije REG BBC kwegukana igikombe cya shampiyona

Nyuma y’intsinzi APR BBC yabonye mu mukino wayihuje na Patriots BBC, byatumye REG BBC ihita yegukana ku nshuro ya mbere igikombe cya shampiyona imaze kwitsindira IPRC-Kigali amanota 87 kuri 62.

Patriots BBC yari imaze igihe irya isataburenge REG BBC, ariko icyo gitutu cyagabanutse ndetse icyizere cyo gutwara igikombe gihita kiyoyoka kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kamena, ubwo iyo kipe isanganywe igikombe cya shampiyona yatsindwaga na APR BBC amanota 65-61.

REG BBC yahereye kuri UGB kuwa Gatandatu maze ibishimangirira kuri IPRC-KigaliREG BBC yahereye kuri UGB kuwa Gatandatu maze ibishimangirira kuri IPRC-Kigali

Amahirwe make yari asigaye aturuka kuri ‘muntsindire’, amaso ahanzwe IPRC-Kigali yagombaga gukina na REG BBC kuri iki cyumweru.

Icyakora uwo mukino na wo nta mahirwe wahaye Patriots BBC kuko mukeba wayo w’uyu mwaka, ari we REG BBC yahise awutsinda ku manota 87-62, ahita yegukana igikombe cya shampiyona ari na cyo cya mbere mu mateka y’iyi kipe itaranamara umwaka ishinzwe.

REG BBC itwaye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka icyambuye Patriots BBC yagitwaye mu mwaka ushize, ikaba ari yo izahagararira u Rwanda mu Irushanwa nyafurika ry’Akarere ka Gatanu (Zone V).

UGB nta mahirwe na meke yari yitezweho yo guhagarika umuvuduko wa REG ariko IPRC-Kigali yo hari abafana yatengushyeUGB nta mahirwe na meke yari yitezweho yo guhagarika umuvuduko wa REG ariko IPRC-Kigali yo hari abafana yatengushye

Uko imikino yagenze muri rusange:

Kuwa gatandatu tariki ya 18 Kamena

CSK BBC 42-107 IPRC-SOUTH BBC
1st QT: 05-19
2nd QT: 08-15
3rd QT: 16-37
4th QT: 13-36

REG BBC 75-48 UGB
1st QT: 21-07
2nd QT: 16-16
3rd QT: 15-13
4th QT: 23-12

APR BBC 65-61 PATRIOTS BC
1st QT: 15-11
2nd QT:14-24
3rd QT: 19-15
4th QT: 17-11

Ku cyumweru tariki ya 18 Kamena

REG BBC 87-62 IPRC-Kigali BBC

APR BBC yatsinze Patriots, ndetse ihita iza no mu ruhando rw'abashobora kwegukana umwanya wa kabiriAPR BBC yatsinze Patriots, ndetse ihita iza no mu ruhando rw’abashobora kwegukana umwanya wa kabiri

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru