RUHAGOYACU.com

APR BBC ntiri mu makipe 8 azitabira GMT yanatumiwemo ibihugu bitatu

APR BBC y’abagabo ntabwo iri mu makipe 8 azitabira irushanwa rya Basketball ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi (Genocide Memorial Tournament 2017), mu gihe iryo rushanwa ku rwego mpuzamahanga ryatumiwemo ibihugu bitatu.

Nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino ya Basketball, iryo rushanwa rizakinwa mu byiciro bibiri, aho hazabanza iryo ku rwego rw’igihugu, iri rikazahuza amakipe 8 yabyemeye, asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo.

Ayo makipe 8 ni: REG BBC, PATRIOTS BBC, IPRC - Kigali BBC, 30 Plus BBC, IPRC - South BBC, ESPOIR BBC, UGB na CSK BBC.

Muri icyo cyiciro mu bari n’abategarugori ho hazitabira amakipe ane, aha ho APR BBC (Women) ikazaseruka, aho izaba ihanganye na UBUMWE BBC, IPRC - South BBC ndetse na THE HOOPS Rwa G.T.

APR BBC ni imwe mu makipe y'ibigugu mu RwandaAPR BBC ni imwe mu makipe y’ibigugu mu Rwanda

Icyiciro cya kabiri cya GMT 2017 kizaba gikinwa ku rwego mpuzamahanga, aho rizaba rihuje ibihugu bine ari byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Uganda, u Burundi n’u Rwanda rwateguye rukanakira irushanwa.

Icyiciro cya mbere cya GMT 2017, ari na cyo kizaba gihuriramo amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, kizakinwa kuva ku matariki ya 26-27-28 Gicurasi, risozwe kuwa 4 Kamena 2017, mu gihe icyiciro cya kabiri kizaba ari mpuzamahanga kizakinwa kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Kamena.

APR BBC itazagaragara muri iri rushanwa mu bagabo ihagaze ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa shampiyona, ikaba inafite umukino utoroshye iza kwakirwamo na IPRC-KIGALI BBC kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gicurasi muri Petit Stade Remera guhera saa mbili z’ijoro (8:00pm).

Patriots BBC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona yo izaba irimo ihanganye na REG BBC, umukeba wayo muri uyu mwakaPatriots BBC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona yo izaba irimo ihanganye na REG BBC, umukeba wayo muri uyu mwaka

Basketball ni umwe mu mikino abanyarwanda basigaye bakunda cyaneBasketball ni umwe mu mikino abanyarwanda basigaye bakunda cyane

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru