RUHAGOYACU.com

APR BBC yatunguwe na UGB, REG BBC yihanangiriza 30 Plus iyitsinda ikinyuranyo cy’amanota 118!

Shampiyona y’umukino w’intoki Basketball hano mu Rwanda izwi nka Ferwaba National League 2016-2017, yari yakomeje kuri uyu wa Gatandatu APR BBC itsindwa bitunguranye na UGB amanota 95-90 naho REG itsinda 30 Plus itayibabariye amanota 152-34.

Umukino watunguye benshi kuri uyu wa Gatandatu wahuje APR BBC yahabwaga amahirwe yo kuba yakwegukana amanota yose ariko itungurwa no kurangiza ifite amanota 90 kuri 95 ya UGB, umukino watangiye ku i saa cyenda (15:00) ubera muri CSK.

Uyu mukimo wari wabanjirijwe n’uwa 30 Plus yatsinzwe yihanangirijwe na REG BBC, amanota 34 ku 152, uyu mukino watangiye saa tanu (11:00), mu gihe IPRC-South yarimo itsindwa na Patriots ikomeje kuyobora urutonde kugeza ubu, amanota 75 kuri 72 umukino nawo utari woroshye ku mpande zombi.

Mu bagore naho imikino yari yakomeje UR-Huye yongera kwerekwa na IPRC-South zose zo mu mujyi wa Huye ko igifite byinshi byo kwiga iyitsinda amanota 53 kuri 42, umukino wabaye ku isaha ya saa saba (13:00). Kuri iki cyumweru hataganyijwe umukino umwe urahuza Rusizi BBC na IPRC-Kigali uraza kubera Rusizi saa saba (13:00).

Uko imikino yagenze muri Rusange

  • APR BBC 90 - 95 UGB
  • 30 Plus 34 - 152 REG BBC
  • IPRC-South BBC 72 - 75 Patriots BC
  • CSK BBC 33 - 100 ESPOIR BBC
  • IPRC-South 53 - 42 UR-Huye BBC (Abagore)
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Musesenguzi

    Kuya 2-04-2017 saa 14:03'

    Ndabona Igikona cyugarijwe n’inyatsi mu mikino yose..


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru