RUHAGOYACU.com

APR HC irakubita agatoki ku kandi mu gihe yitegura gusohokera u Rwanda ku ncuro ya mbere

APR Handball Club irakubita agatoki ku kandi mu gihe yitegura gusohokera u Rwanda ku ncuro ya mbere mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho yahigiye guhigika ibihangange bazahahurira, ikarenga amajonjora byanashoboka ikaba yakwegukana igikombe.

Uyu wa kane tariki ya 5 Ukwakira ni umunsi wa gatanu w’imyitozo ya APR HBC abakinnyi bakora bari hamwe mu mu mwiherero, ariko mbere bamaze ibyumweru bibiri bakora bataha, aho bakoraga gatatu mu cyumweru.

Umutoza Bagirishya Anaclet yatangarije RuhagoYacu ko kugeza ubu abakinnyi be bameze neza, ndetse banatanga icyizere cyo kuzagera ku ntego yo kurenga ijonjora mu itsinda barimo bakagera muri ¼ cy’irangiza, bidakuyeho ko n’igikombe habonetse amahirwe yo kugitwara batakinemfaguza.

Abanyezamu na bo barimo gukarishywa mu kurinda izamu ryaboAbanyezamu na bo barimo gukarishywa mu kurinda izamu ryabo

Ati “Turagirango tugende tugaragaze isura nziza ya Handball nyarwanda, tugaragaze ko hari ibyo dufite, dufite impano nyinshi, kuko nk’ikipe dufite ni iy’abakiri bato, twizera rero ko imbaraga zabo za gisore zizagira icyo zigaragaza mu ruhando mpuzamahanga. Kuri twe rero tubashije kurenga amajonjora mu itsinda tukajya muri ¼ yaba ari intego nziza cyane tugezeho.”

Yakomeje ko icyizere cyo kugera ku ntego kirimo guturuka ku migendekere y’imyitozo n’impano abo bakinnyi be bafite, dore ko benshi ari n’abakiri bato, bityo akaba adashidikanya ku mbaraga zabo ari na yo mpamvu agiye no kwibanda ku gushaka amayeri yazabafasha gutsinda.

Ati “Icyo turi kwibandaho ubu ni kongerera ingufu abakinnyi ariko dukoresheje umupira, abakinnyi bageze ku rwego rwiza, ubu ikituraje ishinga ni ukwiga amayeri yo kurinda izamu ryacu kuko abo tuzakina na bo ni abasore baturusha ibigango ku buryo bisaba amayeri yihariye yo kurinda izamu tubabuza kudusatira.”

Biga n'uburyo bwo gutsinda igihe ugeze imbere y'izamu usigaranye n'umunyezamu gusaBiga n’uburyo bwo gutsinda igihe ugeze imbere y’izamu usigaranye n’umunyezamu gusa

Si ibyo gusa ariko ahubwo ngo bijyana no kwiga amayeri yo kwinjiza ibitego kuko inshuro nyinshi amakipe y’u Rwanda ya Handball mu marushanwa mpuzamahanga akunda kugorwa n’abanyezamu, aho bubaka uburyo bwo kugera imbere y’izamu ry’abo bahanganye kenshi ariko kwinjiza igitego ugasanga ari ingume.

Muri iryo rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 39, kuva tariki ya 19 kugeza kuya 31 Ukwakira 2017, rizitabirwa n’amakipe 14 avuye mu bihugu 10 bya Afurika. APR HBC iri mu itsinda rya mbere hamwe na Esperance de Tunis yo muri Tunisia, AS Caïman Brazzaville yo muri Congo, na FAP yo muri Cameroun.

Umutoza akomeza avuga ko APR HC ari ubwa mbere igiye kwitabira irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ariko abakinnyi ifite barimo abigeze kuyitabira bakinira Police HC hakabamo n’abasanzwe bakinira ikipe y’igihugu, bityo kuba ari ubwa mbere iyi kipe isohotse bikaba bitaba urwitwazo.

APR HC yabonye itike yo kwitabira irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo kuwa 25 Kamena ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona ihigitse Police HC ku kinyuranyo cy’ibitego dore ko banganyaga amanota, iyitsinze mu mukino wo kwishyura ku kinyuranyo cy’ibitego 9, aho yayitsinze ibitego 37-28.

Izindi nkuru mwasoma:

APR mu itsinda rimwe na Espérance de Tunis nyuma ya Tombora ya Champions League ya Handball
Handball: APR yigaranzuye Police, umutoza yitakana abasifuzi

Benshi muri bo basanzwe bakina mu ikipe y'igihuguBenshi muri bo basanzwe bakina mu ikipe y’igihugu

Urutonde rw’abakinnyi ba APR Handball Club bari mu mwiherero:

Bananimana Samuel
Ntwari Olivier
Uwimana Jackson
Ntawuhunfakaje Jean Bosco
Niyonkuru Shaffy
Mukimbiri Pierre Claver
Byiringiro Honoree
Niyonteze Ephron
Muhumure Elysée
Bushema Aime Frank
Karenzi Yannick
Giraneza Emile
Niyingenera Jean Paul
Iyakaremye Etienne
Akayezu Andrew
Muhawenayo Jean Paul
Nyirimanzi Jean de Dieu
Niyishaka Jean Nepo
Umuhire Yves
Mbonyinshuti Camalade

Abatoza:

Bagirishya Anaclet
Munyangondo JMV

Gutsinda bigomba ubuhanga ariko ngo byorohera cyane abakinisha imosoGutsinda bigomba ubuhanga ariko ngo byorohera cyane abakinisha imoso

Uwasimbutse ku ntera ndende mu bujyejuru ni we uba ufite amahirwe menshi yo kwinjiza igitegoUwasimbutse ku ntera ndende mu bujyejuru ni we uba ufite amahirwe menshi yo kwinjiza igitego

Imyitozo ikorerwa muri Stade Amahoro kugeza ubwo iyi kipe izaba ihaguruka i Kigali ijya i TunisImyitozo ikorerwa muri Stade Amahoro kugeza ubwo iyi kipe izaba ihaguruka i Kigali ijya i Tunis

Imyitozo na yo iba ari 'Derby'Imyitozo na yo iba ari ’Derby’

Kongera imbaraga bihera ku mupira bagasoreza kuri ibiKongera imbaraga bihera ku mupira bagasoreza kuri ibi

Benshi bafite ibigango na bo n'ubwo ngo baburizwamo imbere y'AbarabuBenshi bafite ibigango na bo n’ubwo ngo baburizwamo imbere y’Abarabu

Mutuyimana Gilbert, umwe mu maraso mashya yongewe muri APR HBCMutuyimana Gilbert, umwe mu maraso mashya yongewe muri APR HBC

Amayeri yo kurinda izamu n'ayo kwinjiza ibitego ni yo turufu APR HBC izarisha muri Champions LeagueAmayeri yo kurinda izamu n’ayo kwinjiza ibitego ni yo turufu APR HBC izarisha muri Champions League

Imbaraga z'umubiri ni ingenzi cyane ku mukinnyi wa HandballImbaraga z’umubiri ni ingenzi cyane ku mukinnyi wa Handball

Imyitozo ya APR HBC ntiratangira kwitabirwa n'abafanaImyitozo ya APR HBC ntiratangira kwitabirwa n’abafana

Umutoza Bagirishya yereka abakinnyi be uburyo bakwiye guhagararamo igihe bugarira izamu ryaboUmutoza Bagirishya yereka abakinnyi be uburyo bakwiye guhagararamo igihe bugarira izamu ryabo

Aba bo umutoza yaberekaga amayeri baza gukoresha igihe basatiraAba bo umutoza yaberekaga amayeri baza gukoresha igihe basatira

Handball ni umukino w'abanyembaragaHandball ni umukino w’abanyembaraga

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru