RUHAGOYACU.com

APR ikomeje guhabwa isomo muri Champions League i Hammamet

Mu mukino wa gatatu wo mu itsinda rya mbere rya CAHB Champions League ikomeje kubera i Hammamet mu gihugu cya Tunisia, ikipe ya APR Handball Club yongeye gutsindwa bwa gatatu yikurikiranya ubwo yahuraga na JSK yo muri Congo Kinshasa itsindwa ibitego 40 kuri 15.

APR Handball Club ihagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere muri iyi mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo hano muri Afurika, yatsinzwe umukino wa mbere wayihuje na Esperance Sportive de Tunis kuwa Gatanu ibitego 58 kuri 20 mbere yo gutsindwa na AS Caiman yo muri Congo Brazzaville ibitego 42 kuri 19 kuwa Gatandatu.

Kuri iki Cyumweru iyi kipe yagararutse mu kibuga ihura na Jeneusse Sportive de Kinshasa yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, maze itsindwa ibitego 40 kuri 15.

Iyi kipe itozwa na Bagirishya Anaclet imaze gutsindwa imikino itatu yo mu itsinda rya mbereIyi kipe itozwa na Bagirishya Anaclet imaze gutsindwa imikino itatu yo mu itsinda rya mbere

JS Kinshasa yari yanitabiriye iri rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya 38 mu mwaka ushize muri Burkina Faso isoreza ku mwanya wa karindwi nyuma yo gutsinda Minuh Yaoundé yo muri Cameroun.

APR HC isigaje umukino umwe wo mu itsinda ihuramo na FAP Yaoundé yo muri Cameroun. Iyi kipe yegukanye umwanya wa gatanu mu mwaka ushize, itsinze AS Caïman yo muri Congo Brazzaville.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwari ruhagarariwe na Police Handball Club yegukanye umwanya wa 11 mu makipe 11 yari yitabiriye irushanwa.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru