RUHAGOYACU.com

APR itahanye umwanya wa nyuma muri Champions League

Ku nshuro yayo ya mbere yitabira imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika muri Handball ’CAHB Champions League’ ikipe ya APR HC yari ihagarariye u Rwanda yatahanye umwanya wa 14 mu makipe 14 yari yitabiriye iri rushanwa i Hammamet muri Tunisia.

APR HC yari mu itsinda rya mbere hamwen na FAP Younde yo muri Cameroun, Esperance Sportive de Tunis yo muri Tunisia, AS Caiman yo muri Congo Brazzaville na Jeunesse Sportive de Kinshasa yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gusoza ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda batsinzwe imikino yose bakinnye, APR HC yatahukanye umwanya wa 14 nyuma yo gutsindwa na Redstar yo muri Cote d’Ivoire bahatanira umwanya wa 13, ibitego 35 kuri 27.

Iyi mikino iri kuba ku nshuro ya 39 i Hammamet muri Tunisia kuva tariki ya 20 z’uku kwezi izasozwa kuwa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017.

Uko andi makipe yatsindanye muri 1/2

  • AS Hammamet 24-30 Espérance de Tunis
  • Zamalek 26-21 Al Ahly

Iyi Al Ahly niyo yari ifite igikombe giheruka.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwari ruhagarariwe na Police Handball Club nayo yegukanye umwanya wa 11 mu makipe 11 yari yitabiriye irushanwa ryabereye muri Burkina Faso.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gaga

    Kuya 28-10-2017 saa 15:56'

    Ayiwe, disi se iyo batirirwa bajyayo??!!!!!!!!! Ibi nibyo bita gutembera bya nyabyo!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru