RUHAGOYACU.com

APR mu itsinda rimwe na Espérance de Tunis nyuma ya Tombora ya Champions League ya Handball

Ikipe ya APR Handball Club yisanze mu itsinda rya mbere hamwe na Espérance de Tunis yo muri Tunisia, ni nyuma ya tombora ya Champions League y’amakipe yo ku mugabane wa Afurika izabera i Hammamet muri Tunisia.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 39, kuva tariki ya 19 kugeza kuya 31 Ukwakira 2017, rizitabirwa n’amakipe 14 avuye mu bihugu 10 bya Afurika.

Nyuma ya tombora yabaye, APR HC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize w’imikino, nyuma yo kwigaranzura Police HC, yisanze mu itsinda rya mbere hamwe na Esperance de Tunis yo muri Tunisia, AS Caïman Brazzaville yo muri Congo, na FAP yo muri Cameroun.

Mu mwaka ushize, Police HC ni yo yari yahagarariye u Rwanda, isezerwa itarenze amatsinda, aho yari ku mwanya wa nyuma mu makipe atanu.

Uko tombola yagenze:

Itsinda A: Esperance(Tunisia), Caiman (Congo), FAP (Cameroun), APR Hc (Rwanda)

Itsinda B: Zamalek (Egypt), W.Samara (Maroc), Red Star (CIV), Phoenix (Gabon), Ittihad (Libya)

Itsinda C: Al Ahly (Egypt), Hammamet ( Tunisia), Fanz (Cameroun), Hc Oca (Congo DR), Al Ahly (Libya).

Al Ahly yo mu Misiri ni yo ifite igikombe giheruka yegukanye itsinze ES Tunis ibitego 26 kuri 23 mu gihe Police HC yo mu Rwanda yatahanye umwanya wa nyuma itsinzwe na Red Star d’Abidjan yo muri Nigeria ibitego 33 kuri 17, bahatanira umwanya wa 11.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru