RUHAGOYACU.com

APR na Police zikomeje kwereka andi makipe ko batari ku rwego rumwe muri Handball

APR Handball Club na Police Handball Club zikomeje kuryana isataburenge ku gikombe, ari na ko zereka andi makipe ko batari ku rwego rumwe nubwo bakina muri shampiyona imwe y’igihugu y’umukino wa Handball.

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje hari hakomeje shampiyona y’igihugu mu mukino wa Handaball, aho kuwa gatandatu tariki ya 10 no ku cyumweru tariki ya 11 Kamena, amakipe afatwa nk’ibendera ry’uwo mukino mu Rwanda yari mu Ntara y’Iburengerazuba.

Kuwa gatandatu tariki ya 10 Kamena, APR HBC iyoboye urutonde rwa shampiyona yari mu Karere ka Nyabihu, aho yatsindiye itababariye GS Rambura ibitego 57-13, Umukinnyi wayo Nshimiyimana Alexis agashimangira ko ari intarumikwa muri uwo mukino, aho yatsinzemo ibitego 12.

Umukino wa Police HBC na APR HBC ni na wo rukumbi uhuruza abafana muri shampiyonaUmukino wa Police HBC na APR HBC ni na wo rukumbi uhuruza abafana muri shampiyona

Icyo gihe Police HBC na yo yari iri mu Karere ka Rubavu, aho ibifashijwemo cyane na Nkengurutse Brax wayitsindiye ibitego 7 muri uwo mukino, yatsinze College Inyemeramihigo ibitego 40 -24.

Kuri uwo munsi, ES Urumuri yatsindiwe ku kibuga cyayo na ADEGI ibitego 30-37, Kayijamahe Yves wa ADEGI atsindamo ibitego 10, ari na we watsinze ibitego byinshi kurusha abandi.

Imikino yakomeje ku cyumweru tariki ya 11 Kamena, aho APR HBC na Police HBC zabisikanye imwe ijya gukinira aho indi ivuye.

APR yari i Rubavu, aho bigizwemo uruhare cyane na Muhawenayo Jean Paul watsinze ibitego 13, iyo kipe y’ingabo z’igihugu yihereranye Koleji Inyemeramihigi, iyitsinda ibitego 52-36.

Icyo gihe ni bwo Police HBC na yo yarimo yogera uburimiro kuri GS Rambura, iyitsinda ibitego 63 -19, muri uwo mukino Tuyishime Zacharie na Nkangurukiye Brax b’iyo kipe y’abashinzwe umutekano bakaba ari bo batsinze ibitego byinshi, 11 kuri buri wese.

Mu wundi mukino, ES Urumuri yatsinzwe na GS St Aloys ibitego 27-40, aha ho Nshimiyimana Emmanuel wa St Aloys na Twiringiyimana Clement wa ES Urumuri batsindamo ibitego 8 buri wese.

APR HBC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 46, igakurikirwa na Police HBC ifite amanota 45 mu mikino 15, dore ko yo ifite ikirarane cy’umukino.
Ikinyuranyo cy’amanota 13 ari hagati ya Police HBC ya kabiri na ADEGI ya gatatu, ni cyo kigaragaza neza ko amakipe abiri ya mbere atari ku rwego rumwe n’andi bahanganye muri shampiyona.

Aha bituma abakurikiranira hafi shampiyona ya Handball bavuga ko irimo amakipe 10 ari mu byiciro bitatu ukurikije uko urutonde ruteye.

Icyiciro cya mbere kirimo APR HBC na Police HBC, icya kabiri kikazamo ADEGI ifite amanota 32, ES Kigoma ifite amanota 31, GS St Aloys n’amanota 30, Nyakabanda ifite amanota 28 ndetse na Koleji Inyemeramihigo ifite amanota 26.

Icyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma mu nzego z’imikinire amakipe ahuriye muri shampiyona ya Handball arimo, kizamo ES Urumuri ifite amanota 19, Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye (UR Huye) n’amanota 9 ndetse na GS Rambura ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 8.

Mu gushaka kumenya niba hari ingamba zihariye Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) rifite ngo shampiyona ijye yitabirwa n’amakipe ari ku rwego rumwe kandi rwo hejuru, Umunyamabanga mukuru w’iryo shyirahamwe yatangarije RuhagoYacu ko ahamanya natwe ku kinyuranyo hagati y’amakipe ariko ngo bisa n’ibidashoboka ko amakipe yajya ku rwego rumwe.

Ati "Biragoye cyane kugirango tuzavuge ko amakipe yose azajya ku rwego rumwe, kuko icyo kibazo giterwa n’ibintu byinshi, nk’amikoro n’uburyo amakipe agenda ategurwa. Ibyo byose rero bituma ku Isi hose amakipe adashobora kujya ku rwego rumwe muri shampiyona."

Yakomeje avuga ko icyo bateganya gukora umwaka utaha mu rwego rwo kugabanya ikinyuranyo hagati y’amakipe, hazatoranywa ibigo by’amashuri yisumbuye by’icyitegererezo bibe ari byo byitabira shampiyona aho kujya hafatwa amakipe abonetse yose asabye kuza muri shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru

Florence Kuya 13-06-2017 saa 12:06'

Biragoye ko ibyo bigo byaboneka rwose kuko ibifite amikoro nubundi nibyo byitabira cyereka niba championa izajyamo amakipe 5 cg 4 gusa, ahubwo byaba byiza habaye ikiciro cyambere kijyamo amakipe ashoboye kandi arikurwego rumwe rw’imikinire hanyuma hakaba nikiciro cya kabiri kiri kurundi rwego kuko byakongera uguhangana ndetse na makipe yakwiyongera.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!