RUHAGOYACU.com

APR na REG zihimuye, zegukana irushanwa mpuzamahanga rya Basketball

Amakipe ya APR BBC mu bakobwa na REG mu bahungu, ni yo yegukanye irushanwa mpuzamahanga rya Memorial Gisembe ryahuzaga amakipe ya Basketball yo mu karere, hibukwa abafite aho bahuriye n’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Imikino yanyuma yakinwe kuri iki cyumweru, yahuzaga amakipe ya APR na Berco Stars yari yahuriye ku mukino wanyuma umwaka ushize mu bakobwa, mu gihe REG na Espoir zahuriraga ku mukino wanyuma mu irushanwa mpuzamahanga ry’uyu mwaka, nyuma yo guhurira ku mukino wanyuma w’irushanwa nk’iri rihuza amakipe y’imbere mu gihugu.

Espoir ntabwo yahiriwe n'uyu munsiEspoir ntabwo yahiriwe n’uyu munsi
APR BBC yegukanye irushanwa mpuzamahanga nyuma yo kwegukana n'iryo mu gihuguAPR BBC yegukanye irushanwa mpuzamahanga nyuma yo kwegukana n’iryo mu gihugu
Scandinavia yo muri Congo yegukanye umwanya wa 3 mu bakobwaScandinavia yo muri Congo yegukanye umwanya wa 3 mu bakobwa
Charlotte wa APR ni we witwaye neza mu irushanwa ry'amakipe akina imbere mu gihuguCharlotte wa APR ni we witwaye neza mu irushanwa ry’amakipe akina imbere mu gihugu

Bitandukanye ariko nkuko byari byagenze ubwo aya makipe yombi yaherukaga guhura, ikipe ya APR BBC y’abagore yakoze ibikorwa gake n’amakipe yo mu Rwanda, ubwo yashoboraga gutsinda Berco Stars yo mu Burundi ku manota 56-43.

Mu wundi mukino wibutsaga uwaherukaga mu cyumweru gishize, Espoir yahuraga na REG yari yatsindiye ku mukino wanyuma ikayitwara GMT y’imbere mu gihugu. Aha ariko, abasore ba Bahufite John ntakosa bongeye gukora, dore ko baje gutsinda Espoir bayihanije ku manota 81-69.

Uko ibihembo byegukanywe muri rusange

Abagabo

  1. REG BBC
  2. ESPOIR BBC
  3. PATRIOTS

Abagore

  1. APR BBC
  2. Berco Stars Burundi
  3. Scandinavia DRC

Uwatsinze ibitego byinshi abahungu:

  • KAMI KABANGE (REG BBC)

Uwatsinze ibitego byinshi abakobwa:

  • UMUGWANEZA Charlotte (APR BBC)

MVP Abahungu

  • KAMI KABANGE (REG BBC)

MVP Abakobwa

  • Sandra Kantore (APR BBC)

Sandra Kantore wa APR ni we MVP mu bakobwaSandra Kantore wa APR ni we MVP mu bakobwa
Pascal Niyonkuru wa Espoir yahembwe kwitwara neza mu irushanwa ry'amakipe y'imbere mu gihugu ikipe ye yegukanyePascal Niyonkuru wa Espoir yahembwe kwitwara neza mu irushanwa ry’amakipe y’imbere mu gihugu ikipe ye yegukanye
Amakipe yashimiwe kwitabira iri rushanwaAmakipe yashimiwe kwitabira iri rushanwa
N'abarundikazi bari bahabayeN’abarundikazi bari bahabaye

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru