RUHAGOYACU.com

APR VC vs GS St Aloys: Urugamba rugeze mu mahina muri ‘Play Offs’

Umukino wa kamarampaka ni wo ugezweho hagati ya APR VC y’abari n’abategarugori n’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys (GS St Aloys), bahatanira itike yo kujya ku mukino wa nyuma mu mikino isoza shampiyona y’igihugu ya Volleyball (Play Offs).

Ni nyuma y’umukino wa kabiri muri itatu iba iteganyijwe muri ‘Play Offs’, wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena, maze GS St Aloys igatsinda APR VC amaseti 3-1, mu gihe iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda ari yo yari yaratsinze umukino wa mbere amaseti 3-2.

Wari umukino utoroshye wahuzaga APR VC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona na St Aloys ya gatatu, ukaba warabereye i Rwamagana ku kibuga cya GS St Aloys mu gihe umukino wa mbere wo wari wabereye i Kigali.

GS St Aloys ni yo yatangiye itsinda seti ya mbere ku manota 25-22, APR VC ihita iyishyura kuri 24-26, maze abo banyeshuri b’i Rwa,Magana bahita batsinda seti ebyiri zikurikiyeho, amanota 25-23 na 25-21, umukino urangira ari amaseti 3-1.

Nyuma y’aho amakipe yombi anganyije umukino 1-1, haziyambazwa umukino wa kamarampaka uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, uyu ukaba ari wo uzasobanura ikipe igomba kuzakina n’ikipe y’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA VC) ku mikino ya nyuma ya ‘Play Offs’.

RRA VC yo yabonye itike y’umukino wa nyuma itsinze Ruhango VC umukino wa kabiri muri itatu iba iteganyijwe, aho kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena, yayitsinze amaseti 3-2 mu mukino wabereye ku kibuga cy’Indangaburezi mu Karere ka Ruhango.

RRA VC ni yo yari yabanje gutsinda seti 2-0 (25-21; 25-15) maze umutoza Jean De Dieu Masumbuko ahita akuramo benshi mu bakinnyi bo mu ikipe ibanza, bituma Ruhango VC igaruka mu mukino, ihita yishyura ayo maseti yombi ku manota 25-23 na 26-24.

RRA VC yaje gutsinda seti ya gatatu ku manota 15-10, iba itsinze umukino ityo amaseti 3-2, iba ibonye itike yo kujya ku mikino ya nyuma iteganyijwe gutangira mu byumweru bibiri biri imbere.

Nyuma y’umukino wa kamarampaka uzaba ku cyumweru tariki ya 25 Kamena, ikipe izatsinda hagati ya APR VC na GS St Aloys izakina imikino itatu na RRA VC, izatsinda ibiri ikazaba ari yo yegukana igikombe cya shampiyona.

Ku rutonde rusange rwa shampiyona, RRA VC irayoboye n’amanota 32, igakurikirwa na APR VC ifite amanita 27, St Aloys Rwamagana ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 23 mu gihe Ruhango ari iya kane n’amanota 15.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru