RUHAGOYACU.com

APR yacyuye Police amara masa muri Handball

Nyuma yo kuyitwara igikombe cya shampiyona, APR Handball yatwaye n’icya ‘Care d’As’ bityo Police Handball Club itaha amara masa mu bikombe bibiri bihatanirwa n’amakipe y’icyiciro cya mbere.

Wari umukino wa kabiri wo guhatanira igikombe nyuma y’uwo aya makipe y’abashinzwe umutekano yahuriyemo wo guhatanira igikombe cya shampiyona kuwa 25 Kamena, APR HBC ikigaranzura Police HBC yari imaze gutwara ibikombe 5 bya shampiyona muri 6 biheruka gukinirwa.

Police HBC yari yihagazeho ishaka intsinziPolice HBC yari yihagazeho ishaka intsinzi

Uyu mukino Police HBC yari yaje yiyemeje kwihimura kuri mukeba wayo APR wayambuye igikombe cya shampiyona ku kinyuranyo cy’ibitego bitewe n’uko banganyaga amanota, ariko na byo ntibyayihiriye kuko no ku mukino wa nyuma wa Care d’As yatsinzwe ibitego 33-29.

Nyuma y’umukino yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Umutoza Anaclet Bagirishya yatangaje ko igikombe cya kabiri yegukanye nyuma y’iminsi umunani atwaye icya shampiyona, agikesha kwiga neza uwo bari bahanganye (Police HBC), ndetse no kuba yamurushije ubwenge agahindura umukino.

Ati “Hari ibyari bimaze imyaka myinshi bidakunda muri APR HBC, ariko byabashije gukunda uyu munsi. […] Icyo navuga cyatumye tubasha gukina bikaduhira tugakora ikinyuranyo cy’ibitego 4 navuga ko ari ukwiga mu buryo bwose uwo duhanganye. Ubushize hari uburyo twari twakinnye ariko uyu munsi twari twahinduye kuko iyo ukinnye umukino umwe n’umuntu ukamutsinda na we aragenda akakwiga.”

Wari umukino w'abagabo gusa, uzamo no guteruranaWari umukino w’abagabo gusa, uzamo no guterurana

Yakomeje avuga ko itnsinzi ayikesha Umunyezamu we Bananimana Samuel nab a myugariro ba APR HBC, kuko uburyo bwa 4-2 babukoze neza nk’uko yabibasabye, ubwo bwugarizi bukaba butandukanye n’ubwa 5-1 uwo mutoza yari yahitiyemo ikipe ye gukoresha mu mukino wamuhesheje igikombe cya shampiyona.

Umutoza wa Police HBC Antoine Ntabanganyimana yanze kugira icyo atangaza nyuma y’umukino, ndetse ukirangira yitotombeye imisifurire ahita ashushubikanya abakinnyi be abakura ku kibuga adategereje imihango yo gutanga igikombe.

Mu gihe APR HBC yegukanaga igikombe cya Care d’As ni na bwo AIP Hanika yegukana icya shampiyona mu bari n’abategarugori, mu gihe GS Mwendo yaje ku mwanya wa kabiri n’aho APEGA ikaba iya gatatu.

APR HBC intsinzi iyikesha Sam wanakuyemo penaliti zirenga eshanu za Police HBCAPR HBC intsinzi iyikesha Sam wanakuyemo penaliti zirenga eshanu za Police HBC

Amakipe yo muri iki cyiciro yatangiye ari 46 akina mu buryo bwa Leagues, maze ane yabonye itike yo kujya mu mikino ya nyuma ahurira i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nyakanga.

AIP Hanika yabaye iya mbere yahawe igikombe giherekejwe na Sheki y’amafaranga y’u Rwanda 150.000, GS Mwendo ya kabiri yo yahawe sheki y’amafaranga y’u Rwanda 100.000 ndetse n’impamyabushobozi y’ubwitabire kimwe n’andi makipe yose yageze mu cyiciro cy’imikino ya nyuma.

Uretse amakipe hanahembwe abakinnyi ku giti cyabo bitwaye neza:

Uwatsinze ibitego byinshi: Muhawenayo Jean paul (112)
Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi (MVP): Tuyishime Zacharie
Umukinnyi wahize abandi mu bakiri bato: Mbesutunguwe Samuel

Mu bakobwa:

Uwatsinze ibitego byinshi: Uwiduhaye Donatha
Umukinnyi wahize abandi (MVP): Icyimanimpaye Sunatia
Umukinnyi ukiri muto wahize abandi: Ukwizagena Benitha

Abakinnyi ba Police HBC bakaoraga amakosa menshi bagakurwa mu kibuga by'agateganyo (2'), aha bari basigaye mu kibuga ari bane Abakinnyi ba Police HBC bakaoraga amakosa menshi bagakurwa mu kibuga by’agateganyo (2’), aha bari basigaye mu kibuga ari bane

Sunatia watowe nk'umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y'abari n'abategarugoriSunatia watowe nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’abari n’abategarugori

AIP Hanika ni yo yegukanye igikombe mu bakobwaAIP Hanika ni yo yegukanye igikombe mu bakobwa

Sam, Umunyezamu wa APR HBC ni we wabaye umunyezamu w'irushanwa rya Care d'AsSam, Umunyezamu wa APR HBC ni we wabaye umunyezamu w’irushanwa rya Care d’As

APR HBC yegukanye igikombe cya kabiri mu mwakaAPR HBC yegukanye igikombe cya kabiri mu mwaka

APR yegukanye ibikombe byose muri Handball, Police ubwo amiringiro ni muri Beach HandballAPR yegukanye ibikombe byose muri Handball, Police ubwo amiringiro ni muri Beach Handball7

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru