RUHAGOYACU.com

APR yatangiye itsindwa muri CAHB Champions League

Mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika mu mukino w’intoki wa Handaball, CAHB Champions League , APR ihagarariye u Rwanda ntiyahiriwe n’intagiriro z’iri rushanwa, aho yatsinzwe na Esperance Sportive de Tunis ibitego 58 kuri 20 mu mukino wa mbere ikinnye muri iri rushanwa.

APR HC yahagurutse i Kigali kuwa Gatatu yerekeza i Hammamet muri Tunisia, yatangiye irushanwa kuri uyu wa Gatanu.

Umukino wa mbere wahuje iyi kipe yegukanye shampiyona y’u Rwanda n’iyatwaye igikombe muri Tunisia maze iyi kipe y’i Tunisi itsinda ibitego 50 kuri 20 mu mukino igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 30 ku 10 bya APR HC.

Esperance de Tunis ntiyoroheye APR mu mukino wa mbereEsperance de Tunis ntiyoroheye APR mu mukino wa mbere

APR HC yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere iri mu itsinda rya mbere hamwe na Esperance de Tunis yo muri Tunisia, AS Caïman Brazzaville yo muri Congo, na FAP yo muri Cameroun na JSK yo muri Congo Kinshasa.

Mu mwaka ushize, Police HC ni yo yari yahagarariye u Rwanda, isezerwa itarenze amatsinda, aho yaje ku mwanya wa nyuma mu makipe 11 yitabiriye irushanwa.

APR yagiye ifite intego yo kurenga itsinda byaba ngombwa ikazana n'igikombeAPR yagiye ifite intego yo kurenga itsinda byaba ngombwa ikazana n’igikombe

Ikipe ya APR Handaball Club iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu saa 16:00 ikina na AS Caiman yo muri Congo Brazzaville mu gihe GSP ikina na FAP yo muri Cameroun, mu itsinda rya mbere.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru