RUHAGOYACU.com

APR yahaye umukinnyi Salome amasezerano y’imyaka 3

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR Athletics Club yongeye kwisubiza umukinnyi Salome Nyirarukundo, imuha amasezerano y’imyaka 3 asubira mu ikipe yari imaze imyaka 2 imwirukanye.

Salome Nyirarukundo uherutse kwegukana Half Marathon mu irushanwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro rya Kigali, akaba yahuye n’ubuyobozi bukuru bwa Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa mbere, birangira asinye amasezerano.

JPEG - 209 kb
Salome aherutse kwegukana Half Marathon, muri Kigali Peace Marathon

Aganira na RuhagoYacu ubwo yari ku kibuga cy’indege kuri uyu mugoroba wo ku wa 2 mbere yo kwerekeza mu Buholandi, aho afite irushanwa ryo kwitegura shampiyona y’isi izabera mu Bwongereza, yahamije aya makuru.

"Ni byo koko nahuye n’abayobozi bakuru b’ingabo tuganira byinshi birimo n’ibyari byankuye muri APR turabicoca. Ubu ndi umukinnyi na none w’ikipe ya APR", Salome Nyirarukundo.

Uyu mukobwa wiyerekanye cyane muri uyu mwaka, dore ko aherutse no kwegukana irushanwa ryabereye Berkhane muri Morocco mu minsi yashize, yagenewe byinshi n’ubwo bimwe yahisemo kutabishyira ahagaragara byose.

JPEG - 422.8 kb
Salome w’imyaka 20, yitezweho byinshi n’abanyarwanda mu gihe kiri imbere

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko ku ikubitiro Salome yahawe amadorali 700 y’amanyamerika yo kumushimira, yemerewe kandi kuzajya ahabwa umushahara bivugwa ko ungana na Frw 200,000 buri kwezi, akaba ashobora no guhabwa inzu yo gucumbikamo.

Salome Nyirarukundo ufite imyaka 20, ibi yabikorewe nyuma y’uko umukuru w’igihugu ku wa 6 w’icyumweru gishize anenze bamwe mu bayobozi kuba badashyigikira abakinnyi bafite impano, aho yanatanze urugero kuri Salome.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ben

    Kuya 1-06-2017 saa 20:46'

    maze nanga abantu batekererezwa. kuki byasabye ko perezida abivuga koko?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru