RUHAGOYACU.com

Areruya Joseph yegukanye agace ka gatanu k’ Isiganwa ry’Ubutaliyani

Umunyarwanda ukinira Dimension Dat yo muri Afurika y’epfo, Aeruya Joseph, yegukanye agace ka gatanu k’isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 rizenguruka igihugu cy’Ubutaliyani Giro Ciclistico d’Italia.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 174 bagabanyije mu makipe 29, Areruya Joseph ni we munyarwanda urisigayemo, nyuma yaho Mugisha Samuel bakinanaga muri Dimension Data adashoboye kurangiza agace ko ku munsi w’ejo hashize.

Ibi ariko ntabwo byaciye intege Areruya wegukanye umwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2015, dore ko agace ka gatanu k’iyi Giro Ciclistico d’Italia kahagurukiraga enigallia berekeza i Osimo, uyu munyarwanda yaje kubyitwaramo neza yegukana umwanya wa mbere ubwo yarangizaga iyi nzira y’ibirometero 87 na metero 200 ntawe umukurikiye.

Uyu munsi, Areruya Joseph nabo bari kumwe ntabwo bahita barangiza, kuko mukanya bagiye gusiganwa n’ibihe buri mukinnyi ku giti cye, course contre la montre individual, ni ahitwa Campacavallo, hareshya n’ibirometero 14.

Giro Ciclistico d’Italia irakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka gatandatu (Etape 6) kazakinwa kuwa 14 Kamena, aho abakinnyi bazahaguruka ahitwa Francavilla Al Mare berekeza i Casalincontrada, ku ntera y’ibirometero 132,2.

Agace ka karindwi (Etape 7) ari na ko ka nyuma kazakinwa kuwa kane tariki ya 15 Kamena, aho bazahaguruka ahitwa Francavilla Al Mare berekeza ahitwa Campo Imperatore, ku ntera y’ibirometero 148,9.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. nshuti

  Kuya 14-06-2017 saa 19:37'

  Congz ! I know we are good at riding bicycles !

 2. Mbonimpa

  Kuya 13-06-2017 saa 19:13'

  Mukosore aho mwanditse ngo: ubwo yarangizaga aka gace ntawe umukurikiye....
  Ubwo byaba bivuze ko yabaye uwa nyuma.


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru