RUHAGOYACU.com

Athlétisme: Amakipe abiri araserukira u Rwanda hanze

RuhagoYacu Team

Amakuru dukesha Raymond BANANEZA, Ishyirahamwe ry´imikino ngororamubiri mu Rwanda rinejejwe no kubamenyesha ko uno munsi kuwa kane taliki ya 15/03/2012, aribwo amakipe abiri ahagarariye igihugu agomba guhaguruka:

1. Ikipe y´Igihugu ya Cross-country irahaguruka mu mwanya saa 11h00 ku kibuga cy´indege i Kanombe yerekeza Cape-town muri Afrika Yepfo, aho igihe gukina irishwanwa ryitwa "AFRICAN CROSS COUNTRY CHAMPIONSHIP" rizaba taliki ya 18/03/2012

Iyo kipe igizwe n´aba bakurikira:

1. KAJUGA ROBERT SEC.

2. NZABONIMPA EVARISTE APR

3. NIZEYIMANA ALEXIS KAMONYI

4. SEBAHIRE ERIK APR

5. UWAJENEZA JMV NAS

6 .RUTAYISIRE GODEFREY APR

Bakaba baherekejwe na Coach RWABUHIHI Innocent

2. Hari kandi ikipe y´Igihugu ya Marathon, Ihaguruka ku kibuga cy´indege i Kanombe saa Tatu z´ijoro (21h00), aho yurira rutemikirere yerekeza mu gihugu cy´UBUTARIYANI i ROMA aho bagihe kwitabira irushanwa ryitwa (MARATHON INTERNATIONAL DE ROMA, aba bakinnyi bagiye mu rwego rwo kujya gushaka Tickets (Minima) zo kuba babasha kuzitabira imikino OLYMPIC ya 2012 izabera i LONDRE mu mpera z´ukwezi kwa karindwi.

Ikipe igiye i ROMA igizwe na:

1. NYIRABARAME Epiphanie

2. MVUYEKURE Jean Pierre

3. NTIRENGANYA Felix

4. TWAHIRWA Fred

Bakaba bayobowe na Coach MURENZI Emmanuel

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru