RUHAGOYACU.com

Bamwe mu bana bahize guhesha u Rwanda ishema baruserukira mu mukino wa Skate

Bamwe mu bana bahize gukora iyo bwabaga na bo bakazahesha ishema u Rwanda biciye mu mukino mushya wa Skate nyuma y’imyaka iyingayinga ibiri bamaze bawiga muri SOS Village d’enfants ku Kacyiru.

Ni umukino benshi batamenyereye, ari na yo mpamvu bamwe bawita mushya mu Rwanda, ariko abawutangiye kare bamaze kuba intyoza, ndetse ahubwo batangiye imyiteguro yo kuzaserukira u Rwanda, bagatangira gushakisha ibihe bibemerera gukina imikino Olempike.

Ikibuga cya Skate cyubatse muri SOS Kacyiru ni cyo cyonyine kiri mu RwandaIkibuga cya Skate cyubatse muri SOS Kacyiru ni cyo cyonyine kiri mu Rwanda

Umuyobozi wa SOS Kacyiru, Diogene Karega yatangaje ko uretse kuba Skate ifasha mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana nk’imwe mu nshingano z’ibanze mu mushinga abereyemo umuyobozi, ngo ni na siporo abana bashobora kugaragaza impano kuruta abandi bashobora gushyigikirwa ku buryo bashobora no guhesha ishema u Rwanda.

Ati “Skate ituma abana bakora siporo, bakirinda kwishora mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi cyane cyane mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko.”

Umwe mu bana bitoza gukina Skate, Cyiza Robert yatangarije RuhagoYacu ko yatangiye gukina uwo mukino mu 2015, akaba yifuza kuwukomeza akazaba umukinnyi ukomeye ku buryo yazanasohokera u Rwanda mu mikino Olempike.

Ati “Natangiye gukina Skate mu 2015. Uyu mukino uufasha kwisanzura, kwidagadura dusabana n’abandi, ariko ndifuza kuzaba umukinnyi ukomeye ku buryo nzanasohokera u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ndetse no mu mikino Olempike numva nzajyayo.”

Skate ni umukino bakina banyerera ku tubaho turiho amapine, mu bindi bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi ho bakaba banawukinira ku rubura.
Skate ni umukinnyi abana bajyaga bakina bishimisha mu mihanda batazi ko habaho ibibuba byabugeneweSkate ni umukinnyi abana bajyaga bakina bishimisha mu mihanda batazi ko habaho ibibuba byabugenewe
Skate ni siporo nk'izindi ndetse igirira akamaro abatangiye kuyikina bakiri batoSkate ni siporo nk’izindi ndetse igirira akamaro abatangiye kuyikina bakiri bato
Bamwe mu bana bamaze kuba intyoza ku buryo bashobora gutangira kurushanwaBamwe mu bana bamaze kuba intyoza ku buryo bashobora gutangira kurushanwa
Ikibuga cya Skate muri SOS Kacyiru cyatangiye kubakwa mu 2015Ikibuga cya Skate muri SOS Kacyiru cyatangiye kubakwa mu 2015
Cyiza ngo ashaka kuzaba umukinnyi wabigize umwuga muri SkateCyiza ngo ashaka kuzaba umukinnyi wabigize umwuga muri Skate
Abana bitoreza muri SOS Kacyiru bigishwa mu mushinga wa Skate AidAbana bitoreza muri SOS Kacyiru bigishwa mu mushinga wa Skate Aid

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru