RUHAGOYACU.com

Amafoto- REG yatsindiye Patriots imbere y’imbaga y’abafana, ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho

Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda izwi ku izina rya Ferwaba National League yari yakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017, amakipe y’ibikomerezwa muri iyi shampiyona yesurana bikomeye, Espoir BBC ikura amanota kuri APR naho REG itsinda Patriots mu mukino wari ukomeye, biyihesha gufata umwanya wa mbere.

Umukino wabanje kuri uyu mugoroba wahuje Espoir BBC na APR BBC watangiye ukereweho iminota mike dore ko wagombaga gutangira ku isaha ya moya z’umugoroba ariko harengaho iminota mike, umukino watangiye uryoheye ijisho ku mpande zombi ariko ubona ko Espoir yakomeje kuwiharira o mu duce tubiri twa mbere ariko n’ubundi ikipe ya APR nayo igakora uburyo igumya kugenda iyisatira mu manota. Igice cya mbere cyarangiye ESpoir iyoboye umukino n’amanota mirongo itatu na tanu (35) kuri mirongo itatu na rimwe ya APR (31) bamwe bati Espoir ishobora kubikora.

Espoir yongeye gutangirana imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri ari nako APR ku rundi ruhande yari yabaye nk’icika intege ikanagerageza gukuramo amanota atari make bitayihiriye cyane kuko Espoir yari ifite umuvuduko mwinshi mu gice cya kabiri.

Iminota ya nyuma yabayeho gucika intege bigaragara ku bakinnyi ba APR abandi basohoka mu kibuga kubera ko bari bamaze kuzuza amakosa 5 mu mukino, amanota yaje kuba mirongo icyenda (90) ya Espoir BBC kuri mirongo irindwi na rimwe (71) ya APR BBC umukino urangira gutyo.

Umukino wakurkiyeho wari rurangiranwa!

Umukino wa kabiri wari ukomeye ku mpande zose kuko waraje ijoro imbaga y’abantu batari bake bari baje kureba aho amakipe y’ibihangange muri basketball yesurana.

Patriots yari yakiriye uyu mukino yahabwaga amahirwe menshi cyane kuko ariyo yaherukaga gutsinda mu mikino ibiri yahuje aya makpe ( Patiots BBC na REG BBC).

Uyu mukino nawo watangiye mu nasaha y’ijoro ariko ntibyabuza imbaga y’abafana bari buzuye muri Petit stade bamwe banabuze aho bicara gutegereza ngo barebe ibiza kuva muri uwo mukino wari witezwemo byinshi ku mpande zombi.

REG yatangiye umukino neza ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota icyenda mu gihe Patriots yari itarakoramo ariko ibyo ntibyabujije Patriots kugaruka mu mukino neza maze irangiza agace ka mbere ku manota 25-11 biyiha n’amahirwe yo gukomeza ikarangiza igice cya mbere iri imbere n’amanota 33-32.

Uduce tubiri twa nyuma twaje dutandukanye n’utwabanje kuko aribwo REG yahaye abafana bayo icyizere gikomeye cyo kuba yakwitwara neza ikaba yanatsinda umukino biza no kuyihira igenda ishyiramo ikinyuranyo ku makosa yagendaga akorwa n’abakinnyi ba Patriots bari bamaze gusa n’abata icyizere maze umukino muri rusange urangira REG y’abasore nka Kami Kabange, Ali kazingufu na Benjamin Mukengerwa wigaragaje cyane muri uyu mukino, batsinze ku manota mirongo irindwi n’umunani (78) kuri mirongo itandandatu n’umunani (68) ya Patriots biha REG BBC amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Baskteball mu bagabo.

Andi mafoto:



















Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru