RUHAGOYACU.com

Basketball: Amavubi U-16 yageze i Mombasa

Ikipe z’igihugu za Basketball y’abatarengeje imyaka 16, iy’abangavu n’iy’ingimbi, zageze i Mombasa muri Kenya aho zigiye mu irushanwa ry’akarere ka Gatanu (Zone V), zishakira u Rwanda itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (Afrobasket).

Ikipe y’abangavu 12 n’ingimbi 12 bose hamwe bakaba 24 ni bo bahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa 31 Gicurasi rishyira iya 1 Kamena, bagiye muri iryo rushanwa.

Benshi ni incuro ya mbere buriye indege ari na cyo cyari kibashimishije, ariko ngo si ubutembere bagiyemo, ahubwo ni ugushaka itike yo kujya muri Afrobasket nk’uko umutoza Moise Mutokambali yabitangarije RuhagoYacu.

Ubwo yari amaze gutsinda 30 Plus mu mukino wa gatatu wo kwipima ingufu n’imikinire, Umutoza Mutokambari yagize ati “Ishusho mukwiye gusigarana ni uko ari ikipe itanga icyizere, cyo kwegukana umwanya wa mbere muri ririya rushanwa kugirango tubashe kubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.”

Bahagurukanye morali nyinshi nk'abashaka intsinziBahagurukanye morali nyinshi nk’abashaka intsinzi

Ikipe zombi zigizwe n’abakinnyi bari bamaze hafi ibyumweru bibiri mu mwiherero w’imyitozo nk’ikipe y’igihugu, bakaba baratoranyijwe mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri, ari na yo mpamvu hafi ya bose nta burambe bafite kuko ari ryo rushanwa rya mbere rikomeye bitabiriye.

Muri riyo rushanwa riza kuba ritangira kuri uyu wa 1 Kamena rikazasozwa kuwa 6 Kamena, mu bangavu u Rwanda ruzaba ruhanganye n’ibindi bihugu bya Misiri (Egypt), Kenya, Tanzania na Uganda, mu ngimbi ho, rukazaba ruhanganye n’ibindi bihugu bitatu, ari byo 1. Kenya, Tanzania na Uganda.

Urutonde rw’Abangavu berekeje i Mombasa:

1. Mukantwali Philomene
2. Iryimanivuze Deborah
3. Butera Hope
4. Butera Patience
5. Mutesi Noella
6. Murangamirwa Ange
7. Kanyambo Ingrid Sarah
8. Mugisha Uwera Benigne
9. Ineza Ndahiro Stella
10. Mwizerwa Faustine

Umutoza Mukuru: Bahige Jacques
Abatoza Bungirije: Dusabimana Eric
HabimanaClaudette

Urutonde rw’Ingimbi zerekeje i Mombasa:

1. Gakuru Ndahiro
2. Inkindi Jonathan
3. Irumva Landry
4. Kazungu Mananga Collin
5. Mudende Rutishisha Bruce
6. Murengezi Brown Abuyassin
7. Ndashimye Adelin
8. Ngoga Elias Ernest
9. Nkundwa Thierry
10. Rutimirwa Yuhi Jonathan
11. Tuyishimire Ibrahim
12. UmuhozA Jean de Dieu

Umutoza Mukuru: Moise Mutokambali
Umutoza wungirije: Nkusi Karim

Ariko benshi ngo ni ubwa mbere bari buriye indegeAriko benshi ngo ni ubwa mbere bari buriye indege

Abasore ba Mutokambari ngo ntibazakangwa n'uko bashobora gusanga hari abo bahanganye babarusha imyakaAbasore ba Mutokambari ngo ntibazakangwa n’uko bashobora gusanga hari abo bahanganye babarusha imyaka

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru