RUHAGOYACU.com

Basketball: U Rwanda na Uganda mu itsinda rikomeye, mu gushaka tike y’igikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu ya Basketball yamenye itsinda izaba iherereyemo kuri iki cyumweru, mu gushaka itike y’igikombe cy’isi mu mukino wa basketball , kizabera mu gihugu cy’Ubushimwa muri 2019.

U Rwanda rukaba rwatomboye kujya mu itsinda rya 2, hamwe na Uganda, ikipe y’igihugu ya Mali ndetse na Tigers za Nigeria.

Iyi mikino izabera mu Bushinwa muri 2019, guhera tariki ya 31 Kanama, kugeza ku itariki ya 15 Nzeli.

Iyi tombola yabaye kuri iki cyumweru kuri Canton Tower i Guangzhou mu Bushinwa.

Guinea, South Africa, Cameroon na Tunisia, zatomboye itsinda rya mbere, mu gihe Congo, Egypt, Morocco na Angola ziri mu itsinda rya 2.

Itsinda rya 4, ririmo Mozambique, Senegal, Cote D’Ivoire n’indi kipe imwe izamenyekana nyuma.

Igikombe cy’isi cya 2019, amakipe 7 azitwara neza azahita abona tike yo gukina imikino olempike ya 2020 i Tokyo, amakipe asigaye 4 azashake tike biciye mu marushanwa, kongeraho Ubuyapani buzakira irushanwa.

JPEG - 57.5 kb
U Rwanda mu itsinda rimwe na Nigeria ifite igikombe giheruka cy’Africa

Nigeria niyo ifite igikombe cy’Africa giheruka, ikaba yaratsinze ku mukino wa nyuma Angola, amanota 74 kuri 65, irushanwa ryabereye i Tunis.

Igikombe cy’Africa cya 2017, kugeza ubu ntiharashyirwaho aho kizabera, hakaba hateganwa ko gishobora kubera mu Misiri, nyuma yaho Congo Brazza na Angola zanze kuryakira.

Group A

  • Cameroon
  • Guinea
  • South Africa
  • Tunisia

Group B

  • Rwanda
  • Uganda
  • Nigeria
  • Mali

Group C

  • DR Congo
  • Egypt
  • Angola
  • Morocco

Group D

  • Cote d’Ivoire
  • Mozambique
  • Senegal
  • Indi kipe izatangazwa nyuma
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru