RUHAGOYACU.com

Beach Volley: Ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda ihiga kuzerekeza mu gikombe cy’isi

Kuri icyi cyumweru tariki 16 Mata nibwo ikipe y’igihugu ya Beach Volley mu bagore no mu bagabo yasesekaye mu Rwanda ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, nyuma yo kubona tike yo kuzerekeza mu gikombe cy’Afurika cya Beach Volley giteganyijwe gutangira muri Gicurasi uyu mwaka.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amaboko Beach Volley bageze mu Rwanda ivuye kwitabira irushanwa ry’akarere ka Gatanu ( Zone 5 Beach African cup of nations) ikabasha kubona tike izayerekeza mu gikombe cy’Afurika cya Beach Volley kizabera muri Mozambique mu kwezi gutaha, nyuma yo kubona umudali was Zahabu mu bagore no gutahukana umwanya wa kabiri muri Bagabo.

Ndamukunda Flavien asanga abwiye kongera imyitozo kugira ngo bazashobore kwikura i MaputoNdamukunda Flavien asanga abwiye kongera imyitozo kugira ngo bazashobore kwikura i Maputo

Nyuma yo kugera mu Rwanda Ruhagoyacu yifuje kumenya ingamba abagore bagize ikipe y’igihugu bafitr mu gikombe cy’Afurika bazitabira maze tugirana ikiganiro na Charlote Nzayisenga kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore.

"Nkurikije uko bimeze irushanwa rizabera i Maputo muri Mozambique, ntabwo byiroshye ariko tugomba gukora, tugakora imyitozo ihagije, tugatangira hakiri kare kugira ngo tuzabashe kubona tike itwerekeza mu gikombe cy’Isi kandi turi abambere"-Nzayisenga Charlotte aganira na Ruhagoyacu.

Flavien Ndamukunda kapiteni w’ikipe y’igihugu mu bagabo nawe asanga bagomba kuzamura urwego rw’imyitozo kugira ngo bazabashe nabo gukatisha tike izaberekeza mu gikombe cy’Isi

" Mubyukuri urebye twagize icyo kibazo cyo kwitoza igihe gitoya kandi iyi kipe (couple) yanjye na Kavalo ni ubwa mbere ibayeho urumva rero ko byasaga n’ibigoranye. Kugira ngo mukore ikipe (couple) muri Beach Volley biba bisaba ko mumenyeranye ariko twe bwari ubwambere nkaba numva rero umwanya wa kabiri ari umwanya wanshimishije"- Ndamukunda Flavien kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Beach Volley mu bagabo.

Denise(wifashe mu mutwe) na Nzayisenga Charlotte ni bo bari bahagarariye u Rwanda mu bagore aho batahukanye umudari n'umwanya wa mbereDenise(wifashe mu mutwe) na Nzayisenga Charlotte ni bo bari bahagarariye u Rwanda mu bagore aho batahukanye umudari n’umwanya wa mbere
Ikipe y'igihugu yatahanye itike y'igikombe cya Afurika mu bahungu no mu bakobwaIkipe y’igihugu yatahanye itike y’igikombe cya Afurika mu bahungu no mu bakobwa

Ubuyobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda busanga gushyiraho irushanwa ryihariye rya Beach Volley mu Rwanda bizaba igisubizo cyo kubona abakinnyi bahagije kandi bafite imbaraga zo kuba bahangana ku rwego mpuzamahanga

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru