RUHAGOYACU.com

Beach Volley: u Rwanda rukatishije itike y’igikombe cy’Afurika

Irushanwa ry’akarere ka gatanu rihuza amakipe y’ibihugu muri Beach Volleyball ryaberaga muri Uganda risoje amakipe y’u Rwanda abonye tike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cy’ibihugu muri Beach Volleyball nyuma yo kubona umwanya wa 2 mu bagabo, abagore bagatwara umudali wa zahabu n’umwanya wambere.

Irushanwa ryiswe Zone 5 Beach African cup of nations ryaberaga muri Uganda risojwe amakipe y’u Rwanda yitwaye neza anabasha kubona itike yo kujya mu mikino nyafurika yo guhatanira kujya mu gijombe cy’Isi cya Beach Volleyball cyangwa Volleyball ikinirwa ku mucanga.

Ndamukunda Flavien na Kavalo Patrick ni bo bari bahagarariye u Rwanda mu bagaboNdamukunda Flavien na Kavalo Patrick ni bo bari bahagarariye u Rwanda mu bagabo
Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu ni bo bahagarariye u Rwanda mu bagoreCharlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu ni bo bahagarariye u Rwanda mu bagore

Iri rushanwa rikaba ryarateguwe mu rwego rwo gushaka amakipe atatu mu bagore no mu bagabo ashobora kwiyongera bitewe n’ibizava muri zone zisigaye akazitabira igikombe cy’Afurika cy’ibihugu muri Beach Volleyball kizahuza amakipe yo muri Zone zirindwi hagamijwe naho gukuramo ikipe zizakina igikombe cy’Isi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yatwaye umudali nyuma yo gutsinda imikino itatu yose naho abagabo bananiwe gutsinda Kenya ku mukino wanyuma ngo begukane umudali mu gihe bari babashije kwegezayo Uganda na Sudan y’epfo.

Uganda ntacyo yashoboye gukora imbere y'u RwandaUganda ntacyo yashoboye gukora imbere y’u Rwanda
Kavalo na Flavien bari bahigitse Uganda na Sudani gusa Kenya irabigarikaKavalo na Flavien bari bahigitse Uganda na Sudani gusa Kenya irabigarika
Abagore b'u Rwanda ni bo bacyuye umudari wa zahabuAbagore b’u Rwanda ni bo bacyuye umudari wa zahabu

Amakipe y’ibihugu bine mu bagore no mu bagabo niyo yitabiriye iri rushanwa ariyo; Uganda yakiriye irushanwa, u Rwanda, Kenya na Sudani y’epfo. Naho amakipe yabonye itike yo gukina igikombe cy’Afurika ni; Kenya, Rwanda na Uganda mu bagabo naho mu bagore ni; Rwanda, Uganda na Kenya

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru

wangu Kuya 15-04-2017 saa 15:19'

NDAKEKA URU RUBUGA MUGOMBA KURUHINDURIRA IZINA MUKARWITA IRINDI KUKO NIBA ARI RUHAGO NIBAZA UKO MBONAHO INKURU ZA VOLLEY BALL , HAND BALL , AMAGARE , MARATHON , BASKET BALL ETC
NIBA ARI RUHAGO IGOMBA KUBA RUHAGO GUSA APANA KUVANGA AMASAKA N’AMASAKARAMENTU NIBA MBABESHYEYE MUMBABARIRE

Sisco Kuya 15-04-2017 saa 06:23'

Nuko nuko bsna bacu. Mukomeze kuduhesha ishema. Big up FRVB. Mukomerezaho , mukomeze mwite kubana cyane hama tuzoge nomukisi.

musesenguzi Kuya 14-04-2017 saa 19:18'

Ni uko ni uko shaa, mwihesheje agaciro mugahesha n’igihugu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!