RUHAGOYACU.com

Beach Volleyball: Ikipe y’igihugu y’abagore yegukanye umwanya wa 1 muri Africa

Ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Beach Volleyball yahesheje ishema u Rwanda kuri iki cyumweru i Maputo, ubwo yarangizaga ku mwanya wa mbere, mu marushanwa yari amaze iminsi 3 ahabera.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 20, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe 2, ikipe y’abagabo n’ikipe y’abagore.

Mu bagore akaba ari ho u Rwanda rwitwaye neza cyane, aho ikipe ya Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu batsinze ikipe ya Morocco amaseti 2-1, begukana igikombe ku nshuro ya mbere ku gihugu cy’u Rwanda muri aya marushanwa.

JPEG - 59.7 kb
Byari ibyishimo kuri aba bakobwa n’umutoza Bitok (Ubanza i buryo) utoza abatoza

Iyi kipe y’aba bakobwa ikaba yaratwaye igikombe cy’Africa mu batarengeje imyaka 21 muri 2013, ikaba aiabashije no kongera gutwara iki gikombe mu bakuru, nyuma y’imyaka 4.

JPEG - 88.7 kb
Denyse na Charlotte ku mucanga w’inyanja y’Abahinde muri Mozambique, bahandikiye amateka
JPEG - 69.3 kb
Bafashe umwanya wa mbere muri Africa

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo bakatishije itike yo gukina irushanwa ry’igikombe cy’isi, rizabera mu gihugu cya Autriche.

JPEG - 71 kb
Ikipe y’abagabo yasoje ku mwanya wa 5

Mu bagabo ikipe ya Ndamukunda Flavien na Kavaro Patrick, abasore 2 bavukana, ikaba yarangije ku mwanya wa 5.

JPEG - 71 kb
Ikipe y’abagabo yasoje ku mwanya wa 5
JPEG - 79 kb
Abanyarwanda baba i Maputo, baje gushyigikira aya makipe
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mile

    Kuya 15-05-2017 saa 06:01'

    Mukwiriye kwimirizwa imbere


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru