RUHAGOYACU.com

Beach Volleyball- U Rwanda rubonye itike yo gukina igikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu y’abakobwa ikatishije itike yo gukina igikombe cy’isi mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, ni nyuma yo gukatisha itike ya ½ ibemerera kuzahagararira Afurika mu mikino izabera muri Autriche mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Amakipe y’u Rwanda mu bagabo no mu bagore, yari yashoboye gukura itike muri Uganda yo kuzahagararira akarere mu gikombe cya Afurika cya Beach Volleyball kiri gukinirwa muri Mozambique. Aha Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yatwaye umudali nyuma yo gutsinda imikino itatu yose naho abagabo batsindwa na Kenya Kenya ku mukino wanyuma mu gihe bari babashije kwegezayo Uganda na Sudan y’epfo.

Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu bakatishije itike yo kujya mu gikombe cy'isiCharlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu bakatishije itike yo kujya mu gikombe cy’isi

Ibi byabahesheje itike yo kwerekeza muri iri rushanwa nyafurika u Rwanda rwatangiye neza rutsinda Mauritius Seti 2-0 mu bagabo mu gihe abagore batangiye batsinda Sudani na bo seti 2-0.

Ikipe y’u Rwanda mu bagabo ariko ntabwo yaje guhirwa n’umukino wanyuma mu matsinda yaraye itsinzwemo na Mozambique seti 2-0 bituma irangiza ku mwanya wa gatatu mu itsinda, byatumye ibura itike ya ½ bityo inahusha amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi.

Abakobwa bahagarariye u Rwanda bo, bakaba bashoboye gukora ibyananiye basaba babo, nyuma yo gutsinda Nigeria bigoranye kuri uyu munsiseti 2-1 bityo bahita babona itike ya ½ ibashyira mu makipe ane azahagararira umugabane wa Afurika muri shampiyona y’isi ya Beach Volleyball izabera i Vienne muri Autriche kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki ya 6 Kanama.

Aba bakobwa bahagarariye u Rwanda, bazahura na Mozambique iri mu rugo mu mukino wa 1/2 mu gihe undi mukino uzahuza Kenya na Marooc.

Denise na Charlotte bari muri Pologne mu irushanwa nk'iri. Aha bahanganaga n'UbudageDenise na Charlotte bari muri Pologne mu irushanwa nk’iri. Aha bahanganaga n’Ubudage

Uko imikino yagenze mu matsinda

Abahungu

  • Rwanda 2 - 0 Mauritius
  • Rwanda 2 - 0 Sudan
  • Rwanda 0 - 2 Morocco
  • Rwanda 0 - 2 Mozambique

Abakobwa

  • Rwanda 2 - 0 Sudan
  • Rwanda 2 - 0 S. Africa
  • Rwanda 2 - 1 Morocco
  • Rwanda 1 - 2 Namibia
  • Rwanda 2 - 1 Nigeria
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru

Mile Kuya 14-05-2017 saa 08:10'

Musesenguzi yibeshyeho gato ni abantu b’abagore

Musesenguzi Kuya 13-05-2017 saa 21:18'

Muri abantu b’abagabo!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!