RUHAGOYACU.com

Bidasubirwaho, u Rwanda ruzitabira Afrobasket 2017

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball yamaze guhabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa nyafurika rizabera muri Congo Brazzaville muri Kanama uyu mwaka, ni nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu mikino ya Zone V yabereye mu Misiri.

Mu kwezi gushize, u Rwanda rwari rwitabiriye Zone V yabereye mu Misiri, rwegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda u Burundi, mu gihe Misiri na Uganda ari zo zakinnye umukino wa nyuma.

Nyuma yo kubona uyu mwanya wa gatatu, u Rwanda rwari rutegereje ko hari imyanya ibiri itangwa kugira ngo rubashe kwitabira Afrobasket ya 2017 izabera muri Congo Brazzaville muri Kanama uyu mwaka.

Inama ya komite nshingwabikorwa ya FIBA yabereye muri Cote d’Ivoire kuri uyu wa Kabiri, yemeje ko u Rwanda na Guine ari byo bihugu byiyongera ku yandi makipe 14 azakina Afrobasket 2017 kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 30 Kanama uyu mwaka muri Congo Brazzaville.

Ibindi bihugu bizayitabira ni: Congo Brazzaville yaryakiriye, Nigeria ifite igikombe giheruka, Angola, Cameroun, Cote d’Ivoire, Congo Kinshasa, Misiri, Mali, Morocco, Tunisia, Senegal, Mozambique, Uganda na Afurika y’Epfo.

Tombola y’iri rushanwa izaba mu matariki ya nyuma y’uku kwezi.

Inkuru bijyanye: Zone V: U Rwanda rwihereranye u Burundi, ikirenge kimwe i Brazzaville!

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Musesenguzi

    Kuya 18-04-2017 saa 18:31'

    Congs!!!
    Mubahe imikino yo hanze ya gicuti ntitugashake insinzi tutateguye!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru