RUHAGOYACU.com

BRALIRWA igiye gushora asaga miliyoni 35 buri mwaka mu mikino ya Triathlon

Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye na BRALIRWA biciye mu kinyobwa cyayo cya Coca-Cola, urwo ruganda rw’ibinyobwa rukazajya rutanga miliyoni zirenga 35 buri mwaka muri uwo mukino.

Mbaraga Alexis, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon yatangarije RuhagoYacu ko bemeranyijwe na Bralirwa ko izajya itera inkunga amarushanwa yose muri uwo mukino, urwo ruganda rukaba ari rwo rwonyine ruzaba rwemerewe kwamamaza ibinyobwa byaba ibisembuye n’ibidasembuye mu bikorwa by’iryo shyirahamwe.

Mbaraga yagize ati “Ni amasezerano y’imyaka itatu na BRALIRWA mu kinyobwa cyayo cya Coca-Cola, urebye ikintu kinini kirimo ni uko hamwe na bo tuzajya dukora nibura irushanwa rimwe mu kwezi bakajya baritera inkunga.”

Mbaraga Alexis, Umuyobozi w'ishyirahamwe nyarwanda ry'imikino ya TriathlonMbaraga Alexis, Umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino ya Triathlon

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa, Ngange Ngxiki yatangaje ko bafashe icyemezo cyo gutera inkunga Triathlon kuko "ari ishyirahamwe ry’umukino urimo gutera imbere ku rwego rushimishije, bityo gufasha uwo mukino bikaba ari uburyo bwo gusangiza abanyarwanda inyungu y’uruganda y’urwo ruganda."

Aya masezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 35 ku mwaka, bituma BRALIRWA ihita iba umuterankunga wok u rwego rwa zahabu muri uyu mukino mu Rwanda, bivuze ko nta wundi wemerewe kwamamaza ibicuruzwa bye by’ibinyobwa mu marushanwa ya Triathlon.

Icyakora ngo nihazajya haba amarushanwa mpuzamahanga cyangwa ibindi bikorwa by’indashyikirwa mu mukino wa Triathlon, BRALIRWA ishobora kujya igira icyo yongera ku byo yiyemeje kujya itanga buri kwezi.

Ngange Ngxiki, Umuyobozi w'ishami ry'ubucuruzi muri BRALIRWANgange Ngxiki, Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri BRALIRWA

BRALIRWA yari isanzwe ari umufatanyabikorwa w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mbere y’uko hasinywa ayo masezerano y’ubufatanye, ishyirwaho umukono ry’ayo masezerano, rikaba ari ikimenyetso gihamye cy’uko imikoranire y’impande zombi ari ntamakemwa.

Ayo masezerano azasinywa kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukwakira saa tanu n’igice z’amanywa (11:30am), asinyirwe ku cyicaro cy’ishami ry’ubucuruzi rya BRALIRWA ku Kicukiro-Sonatube.

Nyuma y’ishyirwaho umukono ku masezerano y’ubufatanye, igikorwa cya mbere BRALIRWA izatera inkunga ni amahugurwa y’iminsi itatu mu mukino wa Triathlon, akazasozwa n’irushanwa rizaba kuwa 28 Ukwakira mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi wa BRALIRWA (hagati) ni we washyize umukono ku masezeranoUmuyobozi wa BRALIRWA (hagati) ni we washyize umukono ku masezerano

Victor Madiela, Umuyobozi wa BRALIRWA yashimye ubufatanye bw'uru ruganda n'ishyirahamwe rya TriathlonVictor Madiela, Umuyobozi wa BRALIRWA yashimye ubufatanye bw’uru ruganda n’ishyirahamwe rya Triathlon

Mbaraga Alexis na Victor Madiela bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanyeMbaraga Alexis na Victor Madiela bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Mbaraga na Victor Madiela bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano y'ubufatanyeMbaraga na Victor Madiela bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano y’ubufatanye

Nyuma yo gusinya amasezerano hakurikiyeho kwica akanyotaNyuma yo gusinya amasezerano hakurikiyeho kwica akanyota

Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Triathlon yashimye ko bagiye kujya babona ubushobozi bwo kwitegura no kwitabira amarushanwa mpuzamahangaUmutoza w’ikipe y’igihugu ya Triathlon yashimye ko bagiye kujya babona ubushobozi bwo kwitegura no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga

Umuyobozi wungirije w'ishyirahamwe ry'imikino ya Triathlon (hagati) na we yari ahariUmuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon (hagati) na we yari ahari

Amafaranga Bralirwa izajya itanga azajya afasha mu gutegura amarushanwa ndetse no gushakisha no guteza imbere impano z'abakiri batoAmafaranga Bralirwa izajya itanga azajya afasha mu gutegura amarushanwa ndetse no gushakisha no guteza imbere impano z’abakiri bato

Mbaraga Alexis, Umuyobozi w'ishyirahamwe nyarwanda ry'imikino ya TriathlonMbaraga Alexis, Umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino ya Triathlon

Abakina Triathlon bamaze kuba benshi kandi uko bukeye uko bwije bagenda bayiyoboka n'ubwo ukiri umukino mushyaAbakina Triathlon bamaze kuba benshi kandi uko bukeye uko bwije bagenda bayiyoboka n’ubwo ukiri umukino mushya

Irushanwa riheruka ryatangijwe na Busabizwa Parfait, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukunguIrushanwa riheruka ryatangijwe na Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Hanani Uwineza ubu ni we nomero ya mbere mu bakobwa bakina Triathlon mu RwandaHanani Uwineza ubu ni we nomero ya mbere mu bakobwa bakina Triathlon mu Rwanda

Fazil Rukara ni we wa mbere mu bagabo, uwo mwanya akaba yarawambuye Hadi JanvierFazil Rukara ni we wa mbere mu bagabo, uwo mwanya akaba yarawambuye Hadi Janvier

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru