RUHAGOYACU.com

Bwa mbere mu mateka ya marathon y’amahoro, haririmbwe Rwanda Nziza, imbere ya Jeannette Kagame

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome, yakoze amateka atarakorwa n’undi munyarwanda, yegukana umwanya wa mbere muri kimwe cya kabiri cya Marathon yitiriwe amahoro “Kigali International Peace Marathon”, mu maso ya Kagame Jeannette.

Nyakubahwa Jeannette Kagame nawe yitabiriye Maratho ya 2017Nyakubahwa Jeannette Kagame nawe yitabiriye Maratho ya 2017

Imbere ya Madamu Jeannette Kagame wari kumwe na Madamu Marguerite Kenyatta (banasiganwe mu gice cy’abatarabigize umwuga), Nyirarukundo Salome yirukanse ibilometero 21 mu isaha imwe n’iminota 15 n’amasegonda 28, ahembwa miliyoni y’amanyarwanda (1.000.000) n’umudari wa zahabu.

Ni ubwa mbere umunyarwanda aba uwa mbere mu bice byose bigize iyi marathon mu bagabo n’abagore(Marathon yose ingana n’ibilometero 42, igice cya marathon kingana n’ibilometero 21).

Ni ubwa mbere mu myaka 13 ishize kuva iyi marathon mpuzamahanaga yatangira, haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda “Rwanda nziza” kuko indirimbo yubahiriza igihugu iririmbwa iyo hari uwabaye uwa mbere.

Byari bimaze kuba nk’akamenyero ko indirimbo ya Kenya ariyo ihora iririmbwa, kuko abanyakenya bari basanzwe biharira imyanya ya mbere.

Muri iki kiciro cy’abakobwa (21Km), abanyarwandakazi bigaragaje cyane, dore ko undi munyarwandakazi Mukasakindi Claudette, yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 36, inyuma y’umunyakenyakazi wabaye uwa kabiri, Sheilla Chesang wakoresheje isaha imwe n’iminota 20 n’amasegonda 24.

Muri marathon yose (42Km), abanyarwanda ntiborohewe kuko mu rwego rw’abakobwa umunyarwandakazi waje hafi (Musengimana Pelagie) yabaye uwa karindwi nyuma y’abanyakenya 6.

Mu rwego rw’abahungu (42 Km) ibihembo nabyo byibasiwe n’abanyakenya, umunyarwanda waje hafi ni Mugarura James wabaye uwa cumi na gatanu, inyuma y’abanyakenya 14.

Chumba Gilbert (Kenya) wabaye uwa mbere muri maratho (42Km) yahembwe na Jeannette KagameChumba Gilbert (Kenya) wabaye uwa mbere muri maratho (42Km) yahembwe na Jeannette Kagame

Abantu bose bitabiriye iyi marathon ibice byose birimo marathon yose (42Km), igice cya marathon (21Km) n’igice cy’abatarabigize umwuga (run for peace, 7Km) bangana na 5876.

Ibihembo

Uwa mbere muri Marathon yuzuye , abagabo n’abagore, yahembwe Miliyoni ebyiri (2.000.000Rwfs), uwa kabiri 1,600,00Frws, uwa gatatu 1,400,000Frws, uwa kane 1,200,000 Frws, uwa gatanu 1,000,000 Frws, uwa gatandatu ari nawe wa nyuma mu bahembwe yahembwe 800,000Frws.

Muri half Marathon, abagabo n’abagore, uwa mbere yahembwe 1,000,000Frws, uwa kabiri 700,000Frws, uwa gatatu 500,000Frws, uwa kane 400,000Frws, uwa gatanu 350,000 Frws, uwa gatandatu ahembwa 300, 000 Frws.

Uko bakurikiranye

Abagore

Half Marathon (21kms)

1. Nyirarukundo Salome 1h15:28
2. Sheilla Chesang 1h20:24
3. Musakakindi Claudette 1h20:36
4. Yankurije Martha 1h21:09
5. Kiprop Lilian Jeoksgei 1h23:27
6. Eleman Ziporar Narunyang 1h32:33
Full Marathon (42kms)
1. Rutto Beatrice Jepkorir 2h46:38
2. Bundotich Pamela Chepkoech 2h47:21
3. Sarah Jerop Legat 2h47:24
4. Too Fridah Jepkite Lodep 2h51:26
5. Sylvia Jemeli 2h51:46
6. Chebert Tenyan 2h52:52

Abagabo
Half Marathon (21kms)
1. Kipoech Batille Bartile Kiptoo 1h04:25
2. Mutal Ezecheil Kimeli 1h05:38
3. Hakizimana John 1h05:48
4. Bowen Josphat Kipchirchir 1h05:59
5. Niyonsaba Ferdinand 1h06:01
6. Kemei Moses Kipnaetich 1h06:05

Full Marathon (42kms)
1. Chumba Gilbert Kipleting (Kenya) 2h19:49
2. Kiyeng Edwin Kemboi 2h19:57
3. Tallam James 2h20:00
4. Tarus David Kiptui 2h20:04
5. Elkana Kibet Yego 2h21:46
6. Kiptoo Mathew 2h21:59

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru