RUHAGOYACU.com

Byari ibyishimo bikomeye mu kwakira Ikipe y’u Rwanda yabaye iya mbere muri Afurika

Byari ibyishimo bikomeye mu kwakira ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball yari ikubutse muri Mozambique aho ikuye umwanya wa mbere mu mikino y’Igikombe cya Afurika mu bari n’abategarugori ndetse n’uwa gatanu mu bagabo.

Saa saba n’iminota 25 ni bwo abari babiri bari bambaye amapantalo y’ubururu n’amakote y’umuhondo ariho ibendera ry’igihugu, bari basohotse mu muryango w’inzu abagenzi bategererezamo ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Abo bari bari, Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu bafite ibikapu byabo nk’ibisanzwe, banacigatiye igikombe cyinjijwe ku butaka bw’u Rwanda ku ncuro ya mbere mu mateka yarwo, bakaba bari bari kumwe na basaza babo Ndamukunda Flavien na Cavalo, bo begukanye umwanya wa gatanu muri ayo marushanwa.

Nzayisenga nka kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball yatangaje ko icyo gikombe cyavuye mu bwitange budasanzwe, kuko ibyo bari bariteguye byose byabahindukiyeho ku munota wa nyuma bageze i Maputo muri Mozambique.

Imbaga y'abakinnyi ba Volleyball, abatoza batandukanye ndetse n'abafana bahise baterura abakinnyi babashyira ibicuImbaga y’abakinnyi ba Volleyball, abatoza batandukanye ndetse n’abafana bahise baterura abakinnyi babashyira ibicu

Umuyobozi wa FRVB, Karekezi Leandre yakiranye ibyishimo igikombe ikipe y'u Rwanda yegukanye ataramara n'ukwezi ku buyobozi bw'Ishyirahamwe rya VolleyballUmuyobozi wa FRVB, Karekezi Leandre yakiranye ibyishimo igikombe ikipe y’u Rwanda yegukanye ataramara n’ukwezi ku buyobozi bw’Ishyirahamwe rya Volleyball

Nzayisenga yasobanuye uburyo umurava, ubwitange n'ubuhanga bwabaranze muri ayo marushanwa byatumye batwara igikombeNzayisenga yasobanuye uburyo umurava, ubwitange n’ubuhanga bwabaranze muri ayo marushanwa byatumye batwara igikombe

Paul Bitok, Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Beach Volleyball yavuze ko ibyo bavuye mu Rwanda biteguye byabahindukiyeho, aho basanze bari mu itsinda ry'andi makipe yabaye aya mbere muri zone, bakanahura n'umuyaga batigeze babona ahandi ku isiPaul Bitok, Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball yavuze ko ibyo bavuye mu Rwanda biteguye byabahindukiyeho, aho basanze bari mu itsinda ry’andi makipe yabaye aya mbere muri zone, bakanahura n’umuyaga batigeze babona ahandi ku isi

Ndamukunda Flavien yavuze ko umuyaga udasanzwe ari wo watumye batsindwa batageze mu makipe ane ya mbereNdamukunda Flavien yavuze ko umuyaga udasanzwe ari wo watumye batsindwa batageze mu makipe ane ya mbere

Karekezi Leandre yatangaje ko bagiye gufasha ikipe y'abakobwa ya Beach Volleyball ikitegura igikombe cy'Isi baboneye itikeKarekezi Leandre yatangaje ko bagiye gufasha ikipe y’abakobwa ya Beach Volleyball ikitegura igikombe cy’Isi baboneye itike

Nzayisenga na Mutatsimpundu ubu ni aba mbere muri Afurika muri Beach VolleyballNzayisenga na Mutatsimpundu ubu ni aba mbere muri Afurika muri Beach Volleyball

Nzayisenga Charlotte, Mutatsimpundu Denise n'umutoza wabo Paul BitokNzayisenga Charlotte, Mutatsimpundu Denise n’umutoza wabo Paul Bitok

Abari bagize itsinda ry'ikipe y'u Rwanda mu mikino nyafurika yaberaga i MaputoAbari bagize itsinda ry’ikipe y’u Rwanda mu mikino nyafurika yaberaga i Maputo

Mutatsimpundu na Nzayisenga bafashije u Rwanda gutsinda amahanga ikindi gitegoMutatsimpundu na Nzayisenga bafashije u Rwanda gutsinda amahanga ikindi gitego

Mutatsimpundu, Ndamukunda, Nzayisenga na CavaloMutatsimpundu, Ndamukunda, Nzayisenga na Cavalo

Ikipe y'u Rwanda yagaragarijwe ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kubona itike ibajyana mu mikino y'igikombe cy'IsiIkipe y’u Rwanda yagaragarijwe ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kubona itike ibajyana mu mikino y’igikombe cy’Isi

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jack

    Kuya 16-05-2017 saa 11:32'

    Unstoppable Sisters !!!!!! in Beach Volleyball , Vive le Rwanda

  2. Jack

    Kuya 16-05-2017 saa 11:27'

    Nuko nuko bashiki bacu, kandi tubifurije gukomeza kwitegura bikomeye kuko imbere hari urugambamba rutoroshye.
    Gusa turasaba Federation kubafasha muli byose kandi natwe tubari inyuma. big up!!!!!

  3. MUGABO

    Kuya 16-05-2017 saa 10:03'

    Bravo kur’aba bana b’uRwanda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru