RUHAGOYACU.com

Chanbara: Bishamon yigaruriye ikuzo mu mukino wo kurwanisha inkota

Ikipe ya Bishamon Sports Chanbara Club ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona y’umukino wo kurwanisha inkota, yakinirwaga kuri Petit stade kuri iki cyumweru.

Iyi shampiyona yakinwaga ku nshuro ya gatanu, ikaba itwawe n’iyi kipe ya Bishamon yari yarayegukanye muri 2015, aho yitwaye neza imbere y’andi makipe nka Susanoo Sports Chanbara Club yegukanye ibindi bikombe bimaze gukinwa muri uyu mukino.

Uwimanimpaye Florence yatwaye na we igikombe mu bakobwaUwimanimpaye Florence yatwaye na we igikombe mu bakobwa

Iyi shampiyona yashyize akadomo ku mwaka w’imikino wa Chanbara, ngo ubuyobozi bwawo bwishimiye uko yagenze nkuko umunyamabanga mukuru w’uyu mukino Rugigana Jean Claude yaje kubitangariza itangazamakuru.

Yagize ati: “Shampiyona irangiye neza kuko abakinnyi bari ku rwego rwiza. Urebye ni umusaruro w’amahugurwa twagiye duha abatoza na bo bakayageza mu makipe yose.

Turishimye kuko amakipe yose uko ari atanu yitwaye neza ndetse no kuba ari yo ya mbere iri ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’ uyu mukino ku isi”.

Turangije umwaka wa shampiyona. Ubu tugiye gushyira imbaraga mu gushaka ubuzima gatozi aho guhera mu kwa mbere ari cyo kintu tuzashyiramo ingufu”.

Uretse Bishamon Sports Chanbara Club yabaye iya mbere, United Sports Chanbara Club yaje ku mwanya wa kabiri mu gihe Samurai yaje ku mwanya wa gatatu bityo Katana Sports Chanbara Club (igizwe n’abana b’Abahinde bakorera muri Sulfo Rwanda Industries) iba iya kane.

Sensei Tsutomu Takahashi uhagarariye uy mukino mu Rwanda ni we wahembye abitwaye nezaSensei Tsutomu Takahashi uhagarariye uy mukino mu Rwanda ni we wahembye abitwaye neza

Mu cyiciro cy’abakina ku giti cyabo Rafiki Emmanuel yahize abandi mu bakina ari bakuru ariko barwanisha inkota yonyine (Open Senior Male free-Kodachi) akurikirwa na Hakizimana Rodrigue yatsinze ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abakina ari bakuru ariko barwanisha inkota ndende banitwaje ingabo (Open Senior Male Tate-Kodachi), Munyampundu Janvier yatwaye igihembo ahigitse Rafiki Emmanuel ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abana b’abahungu barwanisha inkota gusa (Open Junior Free-Kodachi), igikombe cyatwawe na Rukundo Steven mu gihe mu bakobwa cyatwawe na Muyizere Solange.

Mu cyiciro cy’abakobwa bakuru bakina bakoresheje inkota gusa (Open Senior Female Free Kodachi), Uwimanimpaye Florence atwaye igikombe atsinze Mukeshimana Josiane ku mukino wa nyuma. Nyuma y’itangwa ry’ibihembo, Benjamin Nyirimbabazi nawe yahawe igihembo nk’umutoza witwaye neza kurusha abandi.

Umukino wa Chanbara umaze kwamamara mu RwandaUmukino wa Chanbara umaze kwamamara mu Rwanda

Umukino wa Chanbara, ukinwa bakoresheje inkota gusa aho utandukanira n’uwa Fencing, ni uko uyu abawukina bisanzura bakoresha ubumenyi bwabo n’imbaraga kandi nta kibazo cyo kuvunika bahura na cyo.

Uyu mukino ukaba waratangirijwe mu Buyapani mu mwaka w’1971, na Sensei Tetsundo Tanabe unawuyobora ku rwego mpuzamahanga. Uyu akaba yarashakaga ahaninikwigisha abantu uburyo bakwirinda, ahanini bashimangira umuco wo kurwana kw’abayapani kuzwi nka Samurai.

Amafoto yandi y’iyi shampiyona kanda hano

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru