RUHAGOYACU.com

Chess: Abagande bahigitse Abanyarwanda n’Abanyakenya muri GMT

Mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Abakinnyi baturutse muri Uganda bahigitse abandi bose bitabiriye iryo rushanwa, dore ko bihariye imyanya 9 ya mbere muri iryo rushanwa.

Bane ba mbere ni abanya Uganda banganya amanota atanu kuri buri wese, bagatanduikanywa na ‘Tie breaks’, andi manota abarwa ku ruhande bitewe n’urwego rw’abakinnyi buri wese yagiye atsinda, aha bikaba byaragaragaye ko Nsubuga Haruna ari we watsinze abakomeye benshi.

Urwintwari Ian ku myaka ye 15 yahaganaga n'abakuzeUrwintwari Ian ku myaka ye 15 yahaganaga n’abakuze

Nsubuga Haruna ni we wegukanye umwanya wa mbere n’amanota 5 na ‘Tie Breaks’ 22 mu mikino itandatu yakinnye, akanganya amanota na bagenzi be Ssonko Mathias Allan ufite ‘Tie Breaks’ 21.5, Wanyama Harold ufite ‘Tie Breaks’ 18.5 na Gonza Simon ufite ‘Tie Breaks’ 17.

Umunyarwanda waje ku mwanya hafi muri iryo rushanwa ni Nzabanita Joseph wabaye uwa 9 n’amanota 4 na ‘Tie Breaks’ 16, akaba anganya n’Abanya Uganda babiri bamurusha ‘Tie Breaks’ nyinshi.

Nzabanita Joseph ni we wahize abandi mu kwiyongeraho amanota menshi muri iri rushanwa, aho yiyongereho 39,6 agakurikirwa n’Umunya Uganda, Katairo Thomas wiyongereho 34.

Murara Urwintwari Ian ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto kurusha abandi muri GMT mu bakina mu cyiciro mpuzamahanga, uyu mwana w’imyaka 15 akaba yaranashoboye kwiyongeraho amanota 10,4 ku rutonde rw’Isi.

Umukino watinze watinze cyane kurangira kuruta iyindi ni uwahuzaga abagande 2 Katairo Thomas na Kawuma Patrick, wamaze amasaha atanu n’igice (5h30’) uza kurangira ari baguye miswi (banganyije), nyamara iyo Kawuma awutsinda yari kurangiza ari uwa 1 n’aho iyo Katairo atsinda we yari kuba uwa 2 inyuma ya Haruna Nsubuga.

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Chess mu Rwanda (FERWADE), Niyibizi Alain Patience yatangarije RuhagoYacu ko Abagande mu busanzwe bari imbere y’abanyarwanda, ku buryo hakiri ibyo kubigiraho, bityo bikaba bidatangaje kuba bakwiharira ibihembo muri GMT.

Ati “Mu busanzwe Abagande bari ku rwego navuga ko ruruta urwacu kuko ni aba 1 muri East Africa ndetse ku mwanya wa 5 muri Africa. Gusa kuri twe ni intambwe ikomeye kuko tubasha kubigiraho.”

Muri Hotel ahabereye irushanwa rya GMT 2017 muri ChessMuri Hotel ahabereye irushanwa rya GMT 2017 muri Chess

Icyakora ikirenze kuri ibyo, ni uko Abanya Uganda kimwe n’abandi bitabiriye GMT baje baramaze gusobanukirwa agaciro rifite ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi, kuko ryagombaga kubafasha kwiyongerera amanita ku rutonde rw’Abakinnyi ba Chess ku Isi.

Mu bakinaga barushanwa ariko badakorera amanita ku rwego rw’Isi (Open Section), abanya Uganda babiri Were Samuel na Mwaka Emmanuel ni bo baje ku isonga n’amanota 5,5, bakurikirwa n’Umunyarwanda Munyurangabo Rongin w’imyaka 17 wagize amanota 5 na ‘Tie Breaks’ 20, akanganya amanota n’Umunya Kenya Mwangi Naftaly Wacira ufite ‘Tie Breaks’ 19,5.

Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ryabanjirijwe n’amahugurwa y’abatoza b’umukino wa Chess, yatanzwe n’Umunyamerika GM Ashley Maurice kuva kuwa gatatu tariki ya 7 kugeza kuwa Kane tariki ya 8 Kamena.

Mbere gato y'uko imikino itangiraMbere gato y’uko imikino itangira

Icyo cyamamare muri Chess, GM Ashley Maurice wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ni na we wafashije mu gusesengura imikino yagiye ikinwa muri iryo rushanwa, akaba yari yaraje mu Rwanda muri gahunda ya ‘Kasparov Chess Foundation Africa’ ifatanyije na ‘Paul Allen family Foundation’, yo gukwirakwiza umuikino wa Chess mu bigo by’amashuri, uwo munyamerika akaba yari yaje no kureba aho igeze ishyirwa mu bikorwa mu Rwanda.

N’ubwo Ishyirahamwe rya Chess ryatangiye gukora mu Rwanda mu 1996, na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uwo mukino warakinwaga, ndetse hari bamwe mu bakinnyi bayikinaga bakiyikina n’ubu nka Ngendo Joseph na Hakizimana Jean Baptiste, hakaba n’abandi batagikina nka Gisagara na Kalimunda, kandi aba bose bagiraga inshuti zanakundaga uwo mukino zazize Jenoside.

Icyakora ngo hari n’abatabarutse kandi bari abakinnyi bakomeye muri Chess nka Colonel Uwihoreye wari n’Umuyobozi wa FERWADE n’undi mukinnyi bitaga ‘Geant’, ariko ngo ntawe uramenyekana wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu bari abakinnyi ba Chess.

Urwintwari Ian ntiyakangwaga n'igihagararo cy'abo yakinaga na boUrwintwari Ian ntiyakangwaga n’igihagararo cy’abo yakinaga na bo

Urwintwari Ian ashyikirizwa igihembo cy'umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandiUrwintwari Ian ashyikirizwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru