RUHAGOYACU.com

Commonwealth Games 2018: u Rwanda ruzahatana mu mikino ine, Beach Volleyball mu itsinda C

U Rwanda ruzaseruka mu mikino ine mu irushanwa rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games 2018/CWG2018), aho ikipe ya Beach Volleyball yo yamaze no kumenya itsinda iherereyemo.

Kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 15 Mata 2018, ahitwa Goldcoast muri Australia hazaba habera amarushanwa mu mikino itandukanye, ihuza ibihugu byibumbiye muri uwo muryango.

Denise Mutasimbpundu na Charlotte Nzayisenga bagize ikipe y'u Rwanda ya Beach VolleyballDenise Mutasimbpundu na Charlotte Nzayisenga bagize ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira ayo marushanwa, aho ruzaba ruhagarariwe mu mikino ine ari yo Gusiganwa ku maguru (ATHLETICS), gusiganwa ku magare (Cycling), Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) no guterura ibiremereye mu cyiciro cy’abafite ubumuga (Para Powerlifting).

Ni bwo bwa mbere mu matka y’iyo mikino hazaba hagiye kubaho kurushanwa muri Beach Volleyball, ndetse tombola yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mutarama yasize u Rwanda mu itsinda C hamwe na New Zeland, Vanuatu na Singapore.

Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga, aba bakaba ari bo beguykanye igikombe cya Afurika muri uyu mukino muri Gicurasi 2017 i Maputo muri Mozambique.

Ingabire Beatha ashobora kuzaba ayoboye ikipe y'u Rwanda mu gusiganwa ku magare mu cyiciro cy'abari n'abategarugoriIngabire Beatha ashobora kuzaba ayoboye ikipe y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare mu cyiciro cy’abari n’abategarugori

Itike yo kujya guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza bayibonye mu kwezi kw’Ukwakira 2017 ubwo begukanaga umwanya wa mbere mu irushanwa ry’ijonjora ryabereye muri Sierra Leone.

Amakipe 12 azitabira iyo mikino muri Beach Volleyball yashyizwe mu matsinda atatu, aho bazatangira gukina ku itariki ya 6 Mata mu ijonjora ry’ibanze rizasozwa ku itariki ya 9 Mata, hagakurikiraho imikino ya nyuma izatangirira muri ¼ ikazasozwa ku itariki ya 12 hamaze kuboneka ikipe yegukana igikombe.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda:

Itsinda A: Australia, Scotland, Grenada na Cyprus
Itsinda B: Canada, England, Trinidad Tobago na Fiji
Itsinda C: New Zealand, Vanuatu, Singapore n’u Rwanda

Mu mikino y'igikombe cy'Isi, ikipe y'u Rwanda ntiyashoboye gukandaho maze itaha amara masaMu mikino y’igikombe cy’Isi, ikipe y’u Rwanda ntiyashoboye gukandaho maze itaha amara masa

Muri rusange muri iyo mikino u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi 18 bazahatana mu mikino ine itandukanye, haba mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’icy’abari n’abategarugori tutibagiwe n’abafite ubumuga.

1. Athletics: abakinnyi 6 (abagabo 3 + abagore 3)

- abagabo 2 mu kwiruka 5.000m
- umugabo 1 mu kwiruka marathon
- umugore 1 mu kwiruka 10.000m
- umugore 1 muri 1.500m
- umugore 1 mu kwiruka 800m

2. Cycling: Abakinnyi 9 (abagabo 6 + abagore 3)

Bazakora amasiganwa yo mu muhanda “Road Race” no mu gusiganwa harebwa umuvuduko w’umukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial)

3. Beach Volleyball: Abakinnyi 2 (abagore)

Ikipe imwe y’abagore igizwe n’abakinnyi 2

4. Para Powerlifting: Umukinnyi 1 (umugabo)

Umukinnyi umwe w’umugabo

Aha na ho byitezwe ko Salome Nyirarukundo ashobora kuhyakorera amatekaAha na ho byitezwe ko Salome Nyirarukundo ashobora kuhyakorera amateka

Iyi mikino ya CWG 2018 izahuza abakinnyi bo mu bihugu 70, izaba ari inshuro ya gatatu u Rwanda ruyijyamo, nyuma y’iyabereye i Delhi mu Buhinde mu 2010 n’iyabereye i Glasgow muri Scotland mu 2014, gusa kugeza ubu nta munyarwanda urabasha gutsindira umudari.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru