RUHAGOYACU.com

Congo Kinshasa yatsinze u Rwanda iruha akazi gakomeye imbere ya Senegal

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iri gukina igikombe cya Afurika kiri kubera mu gihugu cya Senegal ntabwo yahiriwe n’umunsi wa kabiri w’iri rushanwa, kuko yatsinzwe na Congo Kinshasa ibitego 36 kuri 31, u Rwanda rubura amahirwe yo guhita rugera muri 1/2.

Wari umukino wa kabiri ku ikipe y’u Rwanda yatsinze Madagascar mu mukino wa mbere mu gihe Congo Kinshasa na yo yatsinze umukino wa mbere wayihuje na Senegal ku bitego 21 kuri 19.

Ikipe ya Congo yatangiye iri hejuru y’iy’u Rwanda, aho mu minota ya mbere yaje kugira ibitego 5-2,gusa u Rwanda ruza kugaruka neza mu mukino banganya 10-10 mu gihe igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’ibitego 17 kuri 16 by’ikipe ya Congo Kinshasa.

Mu gice cya kabiri u Rwanda ntirwahiriwe cyan kuko kapiteni Jean Paul yaj kubona ikarita itukura, gusa amakipe yombi aguma gukubana ku manota, aho u Rwanda rwagendaga inota rimwe inyuma ya Congo Kinshasa.

Ikipe y'u Rwanda ntiyashoboye gutsinda umukino wa kabiriIkipe y’u Rwanda ntiyashoboye gutsinda umukino wa kabiri

Iminota umunani ya nyuma ni yo yabaye itandukaniro muri uyu mukino, aho Congo kinshasa yaje gutsinda ibitego byinshi, bituma isoza umukino iyoboye n’ibitego 36 kuri 31 by’u Rwanda.

Congo Kinshasa ikaba yahise ibona itike ya 1/2 muri iri rushanwa mu gihe u Rwanda rwo rugifite amahirwe yo gushaka iyi tike mu mukino rurakinamo na Senegal kuri uyu wa Kane saa 20:00 za Kigali.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball muri iyi mikino; Antoine Ntabanganyimana yatangaje ko

"Wari umukino twatangiye tuyoboye neza cyane, dusoza igice cya mbere tuyoboye imbere n’igitego kimwe, ariko nyuma tugenda dutakaza imipira ndetse tugorwa no gutera mu izamu."

"Amahirwe dusigaranye ni kuri Senegal, abakinnyi bacu ibyo gukina barabizi, ubu tugiye kwicara tubategure mu mutwe, tubabwire ko umukino w’ejo ari wo uzaduha itike ya 1/2."

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. habyarimana epimaque

    Kuya 3-08-2017 saa 09:23'

    iyi kipe nibayitegure neza kuko handball iyo ikipe ikoze neza iratsinda! retour en zone kugihe ,block ,no kudatakaza imipira cyane


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru