RUHAGOYACU.com

Cricket: Abagandekazi batangije nabi Abanyarwandakazi muri GMT

N’ubwo intego yari iyo kwegukana igikombe cya Cricket abanyamahanga bagize icyabo kuko bagitwara kuva kigitangira gukinirwa, Abanyarwandakazi batangijwe nabi irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, batsindwa n’Abagandekazi batarengeje imyaka 19.

Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Kamena 2017, ni bwo hatangizwaga ku mugaragaro irushanwa rya Cricket ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ikipe y’u Rwanda yafunguye irushanwa yakira iya Uganda y’abatarengeje imyaka 19.

Kuba Abanyarwandakazi bari baratangiye imyitozo hakiri kare bagamije kwihimura ku makipe ya Uganda na Kenya asanzwe aza akitwarira iryo rushanwa, byatangaga icyizere cyo kuza kwitwara neza muri uwo mukino bakanawutsinda, ibyo bikanashimangirwa n’uko Uganda yakinishaga abangavu batarengeje imyaka 19.

Abagandekazi batarengeje imyaka 19 bashyizeho amanota menshi mu gice cya mbere, Abanya Kenya bibananira kuyakuramoAbagandekazi batarengeje imyaka 19 bashyizeho amanota menshi mu gice cya mbere, Abanya Kenya bibananira kuyakuramo

Icyakora si ko byagenze, ndetse n’icyizere cyaraje amasinde, ubwo Abanyarwandakazi batungurwaga bagatsindwa uwo mukino.

Umukino wakurikiyeho, Ikipe y’igihugu ya Kenya yahise yihererana iya Uganda y’Abatarengeje imyaka 23, irayitsinda mu gihe ari yo yahabwaga amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa, dore ko ari na yo yari yaritwaye mu mwaka ushize wa 2016.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Kamena iryo rushanwa rya GMT muri Cricket ryari ryakomeje, ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 19 ikaba yongeye gushimangira ko ishaka gutwara igikombe, ihita itsinda ikipe y’igihugu ya Kenya.

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’Abatarengeje imyaka 23 yo yihereranye iy’u Rwanda iyitsinda ku kinyuranyo cy’amanota 31, aho Abagandekazi bakoze amanota 106, Abanyarwandakazi mu gice cya kabiri bagakora amanota 75.

Abagandekazi batarengeje imyaka 19 ni abahanga bidasanzwe mu RwandaAbagandekazi batarengeje imyaka 19 ni abahanga bidasanzwe mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 kamena, u Rwanda ruzakina na Kenya, Uganda U-19 ihure na Uganda U-23, iyi mikino ibiri ikaba ari na yo izashimangira amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma n’andi abiri azahatanira umwanya wa gatatu ku cyumweru tariki ya 11 Kamena.

Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi ni inshuro ya kane y’irushanwa rya GMT, mu nshuro eshatu ziheruka, Uganda yaritwayemo inshuro ebyiri, Kenya iritwara inshuro imwe mu 2015 mu gihe u Rwanda rwo rutarakoramo.

Ikipe y'u Rwanda yatangiye imyitozo muri Gashyantare uyu mwakaIkipe y’u Rwanda yatangiye imyitozo muri Gashyantare uyu mwaka

Uwamahoro Katia, ari muri Guiness de Record kubera gukubita agapira ka Cricket mu gihe kirekire kurusha abandi ku IsiUwamahoro Katia, ari muri Guiness de Record kubera gukubita agapira ka Cricket mu gihe kirekire kurusha abandi ku Isi

Kapiteni w'ikipe y'u Rwanda, Mary MainaKapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Mary Maina

Diane Bimenyimana, umwe mu nkingi ya mwamba mu ikipe y'u RwandaDiane Bimenyimana, umwe mu nkingi ya mwamba mu ikipe y’u Rwanda

Abanya Kenya ntibirihewe n'Abagandekazi batarengeje imyaka 19Abanya Kenya ntibirihewe n’Abagandekazi batarengeje imyaka 19

Abagandekazi batarengeje imyaka 23 biteguraga gukina n'AbanyarwandakaziAbagandekazi batarengeje imyaka 23 biteguraga gukina n’Abanyarwandakazi

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru