RUHAGOYACU.com

Cycling: Umunyarwanda yerekeje mu ikipe yo muri Canada

Uwizeyimana Bonaventure bita ‘Bona’ wari usanzwe akinira Bennediction Cycling Club yerekeje muri Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada, ahita asinya amasezerano y’umwaka umwe, bityo aba abaye umunyarwanda wa gatanu ukina nk’uwabigize umwuga mu gusiganwa ku magare.

Nk’uko ikipe ya Lowest Rates yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo, Uwizeyimana agomba kugera muri iyo kipe kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gicurasi, kugirango atangire kwitegura hamwe n’abandi amarushanwa abiri akomeye: Grand Prix de Saguenay na Tour de Beauce.

Bona yageze muri Lowest Rates ahita anahabwa umwambaro w'ikipeBona yageze muri Lowest Rates ahita anahabwa umwambaro w’ikipe

Frédérick Gates, Umuyobozi w’ikipe ya Lowest Rates Cycling yatangaje ko Uwizeyimana bamurambagije ubwo bari bari mu Rwanda mu Ugushyingo umwaka ushize, kandi bakaba bazi neza ubuhanga bwe mu gukina cyane cyane ahazamuka, ndetse bakaba bazi n’ubunararibonye bwe mu marushanwa mpuzamahanga.

Ati “Bona yari muri Dimension Data for Qhubeka Pro Team umwaka ushize, kandi akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Ni umusore uzi guterera imisozi kandi akagera ku murongo afite imbaraga nyinshi bituma atsinda muri ‘sprint’. Yakinnye amasiganwa menshi cyane mpuzamahanga. Ni inararibonye. Nizeye ntashidikanya ko azadufasha gukomeza kugera ku ntego.”

Uwizeyimana ni we wegukanye irushanwa ryo Kwibuka (Race to Remember) ryari umunsi wa gatatu wa Rwanda Cycling Cup, akaba agiye muri iyo kipe iri mu cyiciro cya gatatu (Continental), aho asimbuye umunya-Afurika y’epfo Edward Greene wasinyiye ikipe y’i Burayi.

Timothy ni we watumye Lowestrates.ca cycling team imenyekana mu RwandaTimothy ni we watumye Lowestrates.ca cycling team imenyekana mu Rwanda

Lowest Rates Cycling Team yamenyekanye mu Rwanda muri Tour du Rwanda 2016 ubwo yegukanagamo ‘etape’ ebyiri ibifashijwemo na Rugg Timothy ubu ukina muri BikeAid Stradalli.

Uwizeyimana abaye Umunyarwanda wa gatanu ukina nk’uwabigize umwuga mu makipe yo hanze, nyuma ya Adrien Niyonshuti, Samuel Mugisha na Aleluya Joseph bakinira Dimension Data for Qhubeka Pro Team, na Valens Ndayisenga ukinira Tirol Cycling yo muri Autriche.

Uwizeyimana ni umwe mu bakinnyi bagize Team Rwanda (Ifoto: Umuseke.rw)Uwizeyimana ni umwe mu bakinnyi bagize Team Rwanda (Ifoto: Umuseke.rw)

Uwizeyimana asize Benediction CC ihagaze bwuma muri Rwanda Cycling CupUwizeyimana asize Benediction CC ihagaze bwuma muri Rwanda Cycling Cup

Uwizeyimana akurikiye Ndayisenga na bagenzi babo bakina nk'ababigize umwugaUwizeyimana akurikiye Ndayisenga na bagenzi babo bakina nk’ababigize umwuga

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!