RUHAGOYACU.com

David Cameron mu gukusanya inkunga yo kubaka Sitade ya Cricket i Kigali

Uwari Minisitiri w’u Bwongereza, David Cameron ni we wari uyoboye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gusoza iyubakwa rya Sitade y’umukino wa Cricket, ahashoboye gukusanywa Amapawundi 150.000 mu gihe imirimo isigaye yasabaga agera ku 250.000.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru tariki ya 3 Gicurasi i London mu Bwongereza habereye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubaka igice (phase) cya kabiri cy’imirimo yo kubaka Sitade y’umukino wa Cricket, irimo kubakwa i Gahanga mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gikorwa cyateguwe na “Rwanda Cricket Stadium Foundation” (RCSF), Umuryango udaharanira inyungu washinzwe na Eric Dusingizimana, ufite agahigo k’Isi mu gukubita udupira twa Cricket igihe kirekire kurusha abandi.

Ikibuga cyo cyamaze kubakwa, hatangiye kubakwa inyubako zigomba kuba zikigaragiyeIkibuga cyo cyamaze kubakwa, hatangiye kubakwa inyubako zigomba kuba zikigaragiye

Aganira na RuhagoYacu, Eric Dusingizimana yatangaje ko icyo gikorwa cyitabiriwe n’Abanyamuryango ba RCSF, abakunzi ba Cricket barimo ibihangange muri uwo mukino ndetse n’Abanyapolitiki bari barangajwe imbere na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, icyo gikorwa kikaba cyaragenze neza n’ubwo amafaranga yose yari asigaye ngo imirimo yo kubaka sitade irangire atahise aboneka.

Ati “Ubu ‘phase’ ya mbere yararangiye, tugeze muri phase ya kabiri ari yo y’inyubako. Ariko twaburaga ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250.000) by’amapawundi. Icyo gikorwa cyabaye kuwa gatatu ngo tubashe nibura gukusanya amafaranga yazadufasha mu kubaka ‘phase’ ya kabiri. Twabashije kubona ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000) by’Amapawundi, ubu harabura andi ibihumbi ijana (100.000) kugirango inzozi zibe impamo.”

Igice cya mbere (phase I) cyari kubaka ikibuga n’uburyo bwo kucyitaho n’aho icya kabiri cyo ni ukubaka inyubako izaba irimo akabari, ibiro (Offices), aho abakinnyi bogera n’aho bahindurira imyenda n’ibindi.

Nubwo ibyo bihumbi ijana by’Amapawundi bitaraboneka kugeza ubu, ngo intego iracyari uko iyo Stade izafungurwa ku mugaragaro mbere y’impera z’ukwezi kwa cumi (Ukwakira) uyu mwaka.

Aha ni ho Dusingizimana yasabye abikorera, ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abanyarwanda muri rusange gushyiraho akabo mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo nk’u Rwanda dore ko iyo Sitade izaba ari igikorwa remezo cyo ku rwego mpuzamahanga, kizajya kininjiriza igihugu akayabo cyane cyane mu kwakira amarushanwa akomeye ku Isi.

David Cameron yashimye uburyo u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa

David Cameron yasabye ko icyamamare Brian Lara yazazana na Michael Vaughan gufungura Stade ya Cricket yubakwa mu Rwanda bakanayikinirahoDavid Cameron yasabye ko icyamamare Brian Lara yazazana na Michael Vaughan gufungura Stade ya Cricket yubakwa mu Rwanda bakanayikiniraho

Nk’uko The Telegraph ibitangaza, David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 2010 kugeza mu 2016, yashimye uburyo u Rwanda rukoresha inkunga rugenerwa, ndetse ahamagarira n’ibindi kuza kurwigiraho.

Ati “Hari abantu bavuga ko inkunga ntacyo imara, ko ibihugu bya Afurika ntacyo bikora; Ni byiza, niba mushaka kwirebera inkuru ibakora ku mutima kandi y’intangarugero, ni ahantu heza (mu Rwanda) mwayisanga.”

David Cameron yanagarutse ku kamaro k’inkunga yo kubaka Stade ya Cricket, aho yagaragaje ko Abanyarwanda benshi bifuza kuba ibihanganjye muri uwo mukino bakagera ikirenga mu cya Murali Muralitharan, Umunya Sri Lankan wabaye icyamamare ndetse wari na nomero ya mbere mu mwaka wa 2002.

Gusa ngo kuba nta bikorwa remezo biri mu Rwanda biba imbogamizi ikomeye, ari nay o mpamvu ikibuga cya Cricket cyubakwa mu mujyi wa Kigali, i Gahanga kizatuma u Rwanda rufata ibindi bihugu byateye imbere muri uwo mukino ndetse rukitabira n’amarushanwa mpuzamahanga akomeye.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!