RUHAGOYACU.com

Espoir BBC ntiyashoboye gukura Patriots BBC ku ntebe yicayeho

Mu mukino wafatwaga nk’uwo guhatanira umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, Espoir BBC ntiyabashije gukura Patriots BBC ku mwanya wa kabiri, nyuma y’aho iyi kipe yaherukaga gutsindwa na REG BBC itsinze ku manota 68-62.

Wari umukino na wo w’indyankurye, dore ko wahuzaga amakipe abiri yari akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, aho Patriots BBC yinjiye muri uwo mukino iri imbere ya Espoir BBC bari bahanganye, aho yayirushaga inota rimwe.

Patriots ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize yatakaje umwanya wa mbere mu cyumweru gishize, iwukuweho na REG BBC yayitsinze amanita 78-68.

Mu wundi mukino wabankirije uwo Patriots BBC yatsinzemo Espoir BBC, APR BBC yatsinze 30Plus BBC ku manota 89-51.

Kugeza ubu REG BBC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona, igakurikirwa na Patriots BBC ya kabiri, Espoir BBC ikaza ku mwanya wa gatatu.
Patriots BBC ya Mugabe Arstide na bagenzi be bari bazi neza ko badakwiye gukora ikosa ryo gutsindwa na Espoir BBC n'ubwo bigeze kuyikiniraPatriots BBC ya Mugabe Arstide na bagenzi be bari bazi neza ko badakwiye gukora ikosa ryo gutsindwa na Espoir BBC n’ubwo bigeze kuyikinira
Espoir BBC yagerageje gukura Patriots BBC ku mwanya wa kabiri ariko ntiyahiriwe dore ko yasabwaga gutsinda ku kinyuranyo cy'amanota 30Espoir BBC yagerageje gukura Patriots BBC ku mwanya wa kabiri ariko ntiyahiriwe dore ko yasabwaga gutsinda ku kinyuranyo cy’amanota 30
Umukino ntiwitabiriwe cyane nk'uwo Patriots BBC yatsinzwemo na REG mu cyumweru gishizeUmukino ntiwitabiriwe cyane nk’uwo Patriots BBC yatsinzwemo na REG mu cyumweru gishize
APR BBC na yo irashaka kuza muri Big4APR BBC na yo irashaka kuza muri Big4
30Plus BBC na yo yihagazeho ariko intege ziba nke imbere y'abasore ba APR BBC30Plus BBC na yo yihagazeho ariko intege ziba nke imbere y’abasore ba APR BBC

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru