RUHAGOYACU.com

Espoir BBC yihanangirije UGB, IPRC-Kigali na CSK usubikwa n’ibura ry’umuriro!

Shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba National League, yari yakomeje UGB yihanangirizwa na Espoir ku manota 87 kuri 65 naho 30 Plus itsindwa na Patriots 134- 47, undi mukino urasubikwa kubera ikibazo cy’umuriro wari wabuze.

Saa kumi n’ebyiri (18:00) nibwo amakipe yombi yinjiye mu kibuga ishyaka ari ryose ku bakinnyi urebye ku mpande zombi. Igice cya mbere cyari kihariwe cyane na Espoir cyaje kurangira n’ubundi ariyo iri imbere n’amanota 45 kuri 28 ya UGB.

Igice cya kabiri muri rusange wabonaga Espoir iri hejuru cyane bitandukanye na UGB yakoresheje imbaraga nyinshi mu gice cya mbere biyiviramo gutsindwa umukino ku manota 65 kuri 87 ya Espoir.

Undi mukino wahuje 30 Plus yatsinzwe na Patriots amanota 134 kuri 47, umukino Patriots yakinnye ubona biyoroheye cyane kuko abasore ba 30 Plus basaga nk’aho bari hasi ugereranije n’abakinnyi ba Patriots.


Patriots n'ubundi yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino biyoroheyePatriots n’ubundi yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino biyoroheye


Espoir BBCna UGB wari umukino ukomeye, ariko birangira Espoir itsinzeEspoir BBCna UGB wari umukino ukomeye, ariko birangira Espoir itsinze

Umukino wari uteganyijwe gutangira saa munani (14:00) wagombaga guhuza IPRC- Kigali na CSK wasubitswe kubera ikibazo cy’umuriro wabuze kuri Stade, bityo umukino urasubikwa hakaba hataramenyekana itariki uzasubukurirwaho.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!