RUHAGOYACU.com

Felipe Massa yongeye gutangaza ko azasezera muri Formula 1

Umunya-Brazil; Felipe Massa ukinira ikipe ya Williams Mercedes yatangaje ko azasezera gusiganwa muri Formula One ku mpera z’uyu mwaka w’amasiganwa.

Felipe Massa yari yatangaje ko azasezera ku mpera z’umwaka ushize wa 2016, ariko aza kugaruka mu ikipe ya Williams nyuma yaho Valtteri Bottas agiye muri Mercedes gusimbura kizigenza Nico Rosberg wari umaze gusezera.

Felipe Massa na Valtteri Bottas bahoze bakinira Williams mbere y'uko Bottas ajya muri Mercedes Felipe Massa na Valtteri Bottas bahoze bakinira Williams mbere y’uko Bottas ajya muri Mercedes

Massa w’imyaka 36, amaze gutwara amasiganwa 11 akomeye, aho kuri ubu yamaze gutangaza ko icyemezo cye ari ntakuka.

"Nemeye kugaruka muri uyu mwaka gufasha Williams ubwo bampamagaraga."

"Nagize ibihe bishimishije mu myaka ine nari maze muri iyi kipe, ariko ibihe byanjye muri Formula 1 bizagira iherezo ku mpera z’uyu mwaka w’amasiganwa."- Massa.

Felipe Massa yongeye gutangaza ko azasezera muri Formula 1 ndetse kuri ubu ngo ntazisubiraFelipe Massa yongeye gutangaza ko azasezera muri Formula 1 ndetse kuri ubu ngo ntazisubira

Uyu mugabo yari yatangaje ko yifuza no gusiganwa muri F1 mu 2018 ariko ikipe ya Williams ikaba ititeguye gushyira ahabona abashoferi izakoresha mu mwaka utaha.

Felipe Massa yatangiye gusiganwa muri F1 mu 2002 akinira Sauber gusa ibihe bye byiza biba ari mu ikipe ya Ferrari mu 2006 ubwo yakinanaga na Michael Schumacher.

Massa yashoboraga kwegukana umwanya wa mbere ku Isi mu 2008 ariko atsindwa na Lews Hamilton mu isiganwa rya nyuma ndetse asoza ari ku mwanya wa gatanu.

Mu 2009, hamwe na Ferrari ntibahiriwe n’isiganwa ryo muri Hungary, iri yaje no gukoreramo impanuka, agaruka mu 2010 akinana na Fernando Alonso kugeza mu 2013 mbere yo kwerekeza muri Williams mu 2014.

Felipe Massa kuri ubu ari ku mwanya wa 11 n'amanota 36 muri F1Felipe Massa kuri ubu ari ku mwanya wa 11 n’amanota 36 muri F1

Claire Williams wungirije ku buyobozi bw’ikipe ya Williams Mercedes yashimiye Felipe Massa uko yabafashije mu myaka ine ishize, avuga ko byari iby’agaciro gukorana n’uyu mugabo ukomoka muri Brazil.


"Turamushimira uburyo yemeye gusubika icyemezo cyo gusezera gusiganwa muri F1, ubwo Valtteri yajyaga muri Mercedes, ibi byagaragaje ingano y’umubano twagiranye mu bihe twabanye na we."

Kugeza ubu bivugwa ko Robert Kubica wari umaze igihe adasiganwa kuva mu 2011 akoze impanuka, ari we ushobora kuza gufatanya n’umunya-Canada Lance Stroll muri Williams cyangwa bagahitamo umwe hagati y’umushoferi wabo w’umusimbura Paul Di Resta, Pascal Wehrlein wa Sauber na Daniil Kvyat wirukanwe na Red Bull.

Lance Stroll yafashaga Felipe Massa muri WilliamsLance Stroll yafashaga Felipe Massa muri Williams

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru