RUHAGOYACU.com

Ferwacy yashyikirijwe imodoka yagenewe na Perezida wa Repubulika

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe ryahawe imodoka Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yari yarabemereye mu mwaka wa 2014 ubwo yakiraga abakinnyi bari bamaze kwegukana Tour du Rwanda.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser ifite agaciro ka miliyoni zirenga 52 mu manyarwanda(52 500 000Frw), Perezida Kagame akaba yayihaye iri shyirahamwe mu rwego rwo kubafasha mu ngendo zitandukanye ndetse no kwikorera ibikoresho by’aba bakinnyi bisanzwe bigoranye gutwarika.

Imodoka Ferwacy yashyikirijwe kuri uyu wa kaneImodoka Ferwacy yashyikirijwe kuri uyu wa kane
Perezida wa Ferwacy Aimable Bayinga yashimiye Perezida Kagame uburyo akomeza gutera inkunga umukino w'amagarePerezida wa Ferwacy Aimable Bayinga yashimiye Perezida Kagame uburyo akomeza gutera inkunga umukino w’amagare
Abakinnyi baturutse i Rwamagana baje kwitabira uyu muhangoAbakinnyi baturutse i Rwamagana baje kwitabira uyu muhango
Abaturutse i Kigali na bo bari bahabayeAbaturutse i Kigali na bo bari bahabaye

Avuga kuri ibi, perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Bayingana Aimable, yashimiye Perezida Kagame ku buryo adahwema gutera inkunga umukino w’amagare haba ku gikorwa cyo kuri uyu munsi hamwe n’ibyakibanjirije.

Bayingana yagize ati: “Turashimira Perezida wa repubulika ku bwo kuduha iyi modoka twari dukeneye cyane. Turizera ko izajya idufasha muri byinshi kuko hari nkubwo twajyaga kwakira abakinnyi batsinze ariko nta modoka yacu yo kubatwaramo”.

“Turanashima inkunga y’amagare meza yatugeneye, akadufasha kwegukana Tour du Rwanda ndetse tukanayatwarana umudari wa zahabu muri shampiyona nyafurika”.

Ni amagare meza cyane aho tugiye hose barayatangarira cyane ko ari ubwoko bumwe n’akoreshwaa n’umukinnyi watwaye Tour de France ebyiri ziheruka(Chris Froom”).

Bayingana Aimable, yanashimiye umukuru w’igihugu ku nkunga yateye iri shyirahamwe yo kubegurira ikigo cya Musanze aho magingo aya kigiye kuba icya Ferwacy burundu aho kuhakodesha nkuko byari bisanzwe. Ibi perezida wa Ferwacy akaba yizera ko bizakomeza gutuma ba mukerarugendo basura iki kigo ku bwinshi, ndetse bikanafasha abakinnyi kuzamura impano zabo bitorezamo.

Ku rundi ruhande, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venantie wari intumwa ya Perezida Kagame, yabwiye iri shyirahamwe ko iyi mpano igaragaza uburyo umukuru w’igihugu azirikana agashyira no mu bikorwa ibyo yasezeranyije. Yasabye abakinnyi gukora cyane bagakomeza guhesha ishema igihugu kuko kibashyigikiye.

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne na we wari witabiriwe uyu muhango, yashimiye umukuru w’igihugu ku buryo adahwema gutera inkunga siporo muri rusange anabwira ayandi mashyirahamwe gukora cyane kuko ibikorwa byivugira.

Uretse aba bayobozi, uyu muhango witabiriwe n’abafatanyabikorwa ba Ferwacy batandukanye, barimo RDB, Rwanda Air, Cogebanque n’abandi. Aha kandi, hari abakinnyi b’uyu mukino ndetse na bamwe mu bayobozi mu mikino itandukanye na komite olimpike.

Girubuntu Jeanne D'arc numero ya mbere mu bakobwa mu Rwanda, na we yari yaje kwakira inkunga y'umukuru w'igihuguGirubuntu Jeanne D’arc numero ya mbere mu bakobwa mu Rwanda, na we yari yaje kwakira inkunga y’umukuru w’igihugu
Minisitiri Uwacu yasabye andi mashyirahamwe kwigira kuri FerwacyMinisitiri Uwacu yasabye andi mashyirahamwe kwigira kuri Ferwacy
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venantie, ni we watanze ubutumwa kuva kwa Perezida KagameMinisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venantie, ni we watanze ubutumwa kuva kwa Perezida Kagame
Minisitir Venantia atanga urufunguzo rw'iyi modokaMinisitir Venantia atanga urufunguzo rw’iyi modoka
Abakinnyi basabwe kurushaho gukora cyaneAbakinnyi basabwe kurushaho gukora cyane
Minisitiri Venantie ni we wayifunguyeMinisitiri Venantie ni we wayifunguye
Aimable Bayingana na we arayumvaAimable Bayingana na we arayumva
Abayobozi bo muri Ferwafa na komite olimpike bari mu batumiwe kwihera amasoAbayobozi bo muri Ferwafa na komite olimpike bari mu batumiwe kwihera amaso

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Baptste

    Kuya 16-03-2017 saa 20:53'

    Imvugo ye niyo ngiro nabandi nibakore nyakubahwa aho bakora ntaharenza amaso Turagushimiye muyobozi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru