RUHAGOYACU.com

FERWAFA mu nama yiga ku itangwa ry’igikombe cya shampiyona

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bugiye guterana mu nama y’igitaraganya, ngo hasuzumwe neza niba bishoboka ko igikombe cya shampiyona cyazatangwa ku mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC cyangwa undi uwo ari wo wose muri itatu iyo kipe yegukanye igikombe isigaje gukina.

Gukomerwa amashyi na mukeba, guhabwa igikombe mu maso y’umukeba, ni zimwe mu mvugo zagiye zitavugwaho rumwe mu bafana no mu Itangazamakuru kuva Rayon Sports yatangira kwanikira andi makipe ikanizera kwegukana igikombe cya shampiyona.

Icyakora mu gukuraho urujijo no guca amazimwe, kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi, ni bwo hazamenyekana niba Rayon Sports izahabwa igikombe nyuma y’umukino izaba imaze gukinamo na APR FC cyangwa niba izagiherwa ku mukino izakinamo na Kiyovu Sports, bitaba ibyo ikazagiherwa i Rubavu nyuma y’umukino uzayihuza na Etincelles FC.

Abakinnyi ba Rayon Sports ni bo batahiwe gukomerwa amashyiAbakinnyi ba Rayon Sports ni bo batahiwe gukomerwa amashyi

Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yatangarije RuhagoYacu ko nta tegeko risanzwe rigena igihe cyangwa uko ikipe ishyikirizwa igikombe igihe yacyegukanye mbere y’uko shampiyona irangira, bityo ari yo mpamvu hateganyijwe inama izafata umwanzuro kuri uwo muhango ufatwa nk’ukomeye gusumba indi yose ikorwa mu mwaka wa shampiyona.

Ruboneza yagize ati “Iyo nama izaba igamije kureba mu mikino Rayon Sports isigaje gukina muri ARPL 2016/2017, uwo binoze ko yazahabwaho igikombe.”

Inama yiga ku gihe n’uburyo Rayon Sports izashyikirizwamo igikombe cya shampiyona iteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi saa tatu za mugitondo (9:00am), gusa ngo ikaba itareba Azam cyangwa ikipe iyo ari yo yose, kuko uwo muhango ubusanzwe utegurwa n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

Abafana ba APR FC birengagije ko 'na nyina w'undi abyara umuhungu', ntibakozwa ibyo gukomera amashyi Rayon SportsAbafana ba APR FC birengagije ko ’na nyina w’undi abyara umuhungu’, ntibakozwa ibyo gukomera amashyi Rayon Sports

Abajijwe uko byagenda igihe iyo nama yafata umwanzuro ko igikombe gitangwa ku mukino Rayon Sports vs APR FC ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikabyanga, Ruboneza yirinze kugira byinshi atangaza ariko avuga ko ko iyo nama ari yo izafata umwanzuro kuri ibyo byose.

Ati “Ibyo biziganwa ubushishozi na ‘Federation’ ibifateho umwanzuro, ariko ntabwo ngo barabivuze kuko jye ntabyo nzi.”

Si kenshi, ndetse ni na bwo bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon Sports igiye gukina na APR FC haramaze kumenyekana uwegukanye igikombe cya shampiyona ndetse akaba imwe muri ayo makipe yombi.

Byatumye benshi bavuga ko Rayon Sports igiye gukorera amateka kuri mukeba wayo APR FC, ubwo izaba iyikorera Koridoro ikanayikomera amashyi, mu gihe iyo yambara ubururu n’umweru izaba ijya kwambara imidari no kwakira igikombe cya shampiyona.

Icyakora ibyo ubuyobozi bwa APR FC bwakunze kubyamaganira kure, bugaragaza ko nta tegeko rihari ruvuga ko bakomera amashyi Rayon Sports, ndetse bakanamagana ibyo gutanga igikombe cya shampiyona nyuma y’umukino uzahuza ayo makipe yombi, kuko utazaba ari wo wa nyuma wa shampiyona.

Iyo nama izaterana kuwa gatatu mu gihe hazaba hasigaye iminsi ine gusa ngo Rayon Sports ikine na APR FC, dore ko uwo mukino uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi, ukazabera kuri Stade Regional ya Kigali.

Mu 2015 APR FC yakorewe koridoro inakomerwa amashyi na Isonga FCMu 2015 APR FC yakorewe koridoro inakomerwa amashyi na Isonga FC

Mu 2016 bwo AS Kigali ni yo yayakomeye APR FCMu 2016 bwo AS Kigali ni yo yayakomeye APR FC

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Pierre

    Kuya 24-05-2017 saa 14:45'

    APR Izayakomayeee !!!! Kuberiki ??? Iyonama Turayanze Igiye Gukorwa Kubwareyo Ahaaaa !!!!! Cg Bazarorere Twarangije Kukibona Masudi Oyeeeee Mumporiki Ko Mbandikira Mukabisiba ? Mubitekerezeho .

  2. James

    Kuya 23-05-2017 saa 17:21'

    amashyi yo muyibagirwe ntayo muzabona, APR ntago dukwiye gukonera amashyi gasenyi peee nibagenda za kiyovu zizayakome zirahagihe naho aya APR muyibagirwe

  3. knc

    Kuya 23-05-2017 saa 11:56'

    Ariko mbabaze musiba ibitekerezo mwabanje kubisoma? cg mubona bavuze ikipe runaka ,umuntu runaka ,bitewe n’uruhande muriho mugahanagura ? niba mudashyigikiye abica ruhago se ,mubona turi kujya he he ? abitwa abayobozi baruhago nibo bateranya amakipe ndetse n’ abafana ! abantu bashobora gufata icyemezo ari uko rayon yakira ,kandi bikaba ngaruka umwaka ahaaa!

  4. dudu

    Kuya 23-05-2017 saa 09:41'

    Ngo Apr iramutse ibyanze?hahaha izarorere muzapfe kutubwira aho izakinira gusa nibashaka bazayishyire munzu tuzajya hanze tubyine murera muribeshya

  5. dina

    Kuya 23-05-2017 saa 09:08'

    Najye nkumva ntanimpamvu ihari yo gukora inama ngo beige uburyo bwo gutanga igikombe, gahunda yarakozwe imikino igitangira kuko niyo aza kuba ari Apr yatwaye igikombe ntabwo umukino wari gukorera inama. nyamara nibatareba neza iyo mipira yabo ubutaha bazajya bayirebera bo nka ferwafa. amashyi ko ngo bayakomewe niko kibabuza kuyakoma ko batitwaye neza.

  6. alvin omal

    Kuya 23-05-2017 saa 08:47'

    hhhhhhhh ariko noneho ibyaha nagahuma munwa inama tayari zirtangiye kuko rayon yagitwaye hhhhhh kanisekere nones igikona gitegeka ferwafa daaaaa ngo ntibashka ko batanga igikombe kuri match yabo hhhhhh nigitangaza peeee babyemeye ubwo batakazaga umusubirizo retronibemere amateka ababereho mukeba amanike igikombe kuri match yabo bitabaye ibyo bazanakihorere nimba batangiye gufafarika ibintu ngo igikombe gitangwe kuri match igikona gishaka nkaho cyagitwaye gusa degaule yari yihaye akabanga kbsa katurebe

  7. charles

    Kuya 23-05-2017 saa 07:26'

    niba Ferwafa idashyize umukino kuri stade amahoro nkuko byari biteganyijwe ngo ihatangire igikombe kuko Rayon Sports ariwo mukino izaba yakiriye igikombe ferwafa ya De Gaule izakijyanire tuzaterwa forfait uziko apr ariyo iyoboye ferwafa koko

  8. ema

    Kuya 22-05-2017 saa 21:55'

    Ariko ye ubwose igikombe bagiye gukorera inama gipima Toni zingahe?nuko ari rayon yagitwaye c?ubwo ngo nukugirango manegeka itazakoma amashyi?murongeye kadi ubwo wasanga muvugango kubera ubwinshi bwabafana porice ntiyabasha gucunga umutekano nkaho muyivugira ariko muzayakoma to ntabwo meaduhera igikombe kuri mache tutakiriye ngaho tubahaye imbabazi amashyi muzayareke tuzayikomera abarayon ntanubwo muturusha menshi ndabona amashyi yabakanuje amaso

  9. Emmy

    Kuya 22-05-2017 saa 20:50'

    Ark APR we murantangaza! Ko mwe bayabakomeye kuki mutayakomera abandi? Nimutabikora ahubwo muzaba mugaragaje ko mukiri hasi cyane, nta profrssionalism muzanageraho

  10. Ahishakiye Theobard

    Kuya 22-05-2017 saa 17:59'

    sha, uko mwakwigira kose muzayakoma!!! federation nireke amatiku igikombe tugomba kukibona kuri mutch twakiriye ikurikiye mutch twagitwariyeho! niba ataribo bapanze horaire y’ imikino ntibazakiduhe kuriyo mutch!!! nonese abanga guma amashyi kuki bo bayakomewe! ubwo ni ubwirasi!!! utemera gutsindwa ntagomba kurushanwa!!! plz muzayakima! keretse De vole nabyica ubwo batangiye ngo amanama yogutanga igikombe kandi bamwitege!!!!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru