RUHAGOYACU.com

FIBA yashyize igorora abakinnyi b’Abayisilamukazi

Ishyirahamwe ry’imikino ya Basketball ku Isi (FIBA) ryashyize igorora abakinnyi b’abayoboke b’idini ya Islam by’umwihariko ab’igitsina gore, ubwo yashyiragaho Itegeko ribemerera kujya bakina bambaye bikwije hose banipfutse mu mutwe.

Hari hashize igihe FIBA idacana uwaka n’amashyirahamwe y’imikino ya Basketball yo mu bihugu bigendera ku mahame y’Idini ya Islam, ndetse byarushijeho kuba bibi mu 2014 ubwo ikipe y’igihugu ya Qatar yabuzwaga gukina yipfutse mu mutwe ariko ikabyanga bikayiviramo guterwa mpaga mu mikino y’igikombe cy’umugabane wa Asia.

Icyo gihe FIBA yari yahakaniye abashakaga kujya bakina bipfutse, bitewe n’impamvu z’umutekano ku bibuga, ariko ubuyobozi bw’iryo shyirahamwe buhita butangira kugenzura no gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemerera abo bayoboke b’idini ya Islam kujya bipfuka kimwe n’abandi bose babyifuza ku mpamvu zabo bwite.

Ubusanzwe hari hemewe gukina uteze agatambaro kadapfutse umutwe woseUbusanzwe hari hemewe gukina uteze agatambaro kadapfutse umutwe wose

Inteko rusange ya FIBA yateraniye i Hong Kong kuri uyu wa kane, yahuje abahagarariye amashyirahamwe y’umukino wa Basketball bagera ku 139, yatoye itegeko ryemerera abakinnyi kujya bakina bipfutse mu mutwe.

Icyakora ngo icyo cyemezo cyafashwe hatagendewe gusa ku myemerere runaka, ahubwo hagamijwe no kurinda abakinnyi ibyago byo gukomerera mu mutwe cyangwa izindi mvune nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi.

Bati “Iri tegeko rishya ryemejwe biturutse ku muco w’imyambarire mu bihugu bimwe na bimwe uteganya kwikwiza mu mutwe cyangwa umubiri wose, ibyo bikaba byari binyuranye n’amategeko ya FIBA.”

Iryo tegeko rizatangira gukurikizwa guhera ku Itariki ya mbere Ukwakira uyu mwaka, rikaba rinavuga ko abakinnyi bashaka gukina bitwikiriye, ibyo bazajya bitwikiriza bigomba kujya biba bisa n’imyenda barimo gukinana.
Abayisilamukazi bashyizwe igororaAbayisilamukazi bashyizwe igorora

Abagabo bashaka gukina bateze ibitambaro na bo barabyemereweAbagabo bashaka gukina bateze ibitambaro na bo barabyemerewe

Nike yahise ishyira ahagaraga imyenda yagenewe abashaka kujya bakina bambaye bikwijeNike yahise ishyira ahagaraga imyenda yagenewe abashaka kujya bakina bambaye bikwije

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru