RUHAGOYACU.com

French Open: Venus Williams yasezerewe kimwe na Garbine Muguruza wasutse amarira

Venus Williams wegukanye wegukanye Grand Slam inshuro eshanu yongeye gusezererwa muri 1/8 muri French Open, kimwe na nomero ya mbere w’iri rushanwa, Garbine Muguruza wasezerewe n’Umufaransakazi Kristina Mladenovic witezweho gukora amateka yaherukaga mu myaka 17 ishize.

Umunyamerikakazi Venus Williams, nomero ya 11 muri Tennis ku Isi, yasezerewe n’Umusuwisikazi, Timea Bacsinszky, nomero ya 9, amutsinze amaseti 2-1 (7-5, 2-6, 1-6), uyu akaba ari na we wari wamusezereye muri iri rushanwa ryabaye umwaka ushize.

Muri ¼ cy’irangiza, Timea Bacsinszky azakina na Kristina Mladenovic wasezereye Garbine Muguruza, Umunya Espagne wegukanye iri rushanwa umwaka ushize, amutsinze amaseti 2-1 (6-1, 3-6 na 6-3), umukino ukaba wabereye ku kibuga cya Tennis cyitiriwe Suzanne Lenglen mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa
Ni umukino Muguruza yasozanyije umujinya mwinshi watumye ava mu kibuga atukana n’abafana, ndetse ageze mu kiganiro n’abanyamakuru na bwo biramugora ku buryo yagisoje imburagihe.

Venus Williams bamusubiriyeVenus Williams bamusubiriye

Mu kiganiro n’abanyamakuru, n’amarira menshi, Garbine Muguruza yagize ati “Ni ugutsindwa guteye agahinda muri iri rushanwa rya French Open. Ubwinshi bw’abafana bwankomereye uyu munsi, simbyumva mu by’ukuri, sinzi uko nabisobanura. Iyaba mwari mu nkweto zanjye mu kibuga, ndatekereza ko mwajyaga guhita mubyumva. Sinzi icyo abantu bari bantegerejeho, ariko nahitamo kutagira icyo nongeraho.”

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yahise asohoka n’amarira menshi mu cyumba cyaberagamo icyo kiganiro.

Mu yindi mikino, Caroline Wozniacki yongeye kugera muri ¼ cy’irangiza bwa mbere kuva mu 2010, asezereye Umurusiyakazi, Svetlana Kuznetsova, amutsinze amaseti 2-1 (6-1, 4-6, 6-2).

Garbine Muguruza yananiwe kwihanganira gutsindwa n'Umufaransakazi utaragira izina ribyibushyeGarbine Muguruza yananiwe kwihanganira gutsindwa n’Umufaransakazi utaragira izina ribyibushye

Karolína Plíšková ukomoka muri Repubulika ya Czech yasezereye Umudagekazi, Carina Witthoft, amutsinze amaseti 2-0 (7-5, 6-1), mu gihe Elina Mykhaylivna Svitolina we yasezereye Umunya Poland, Magda Linette amutsinze amaseti 2-0 (6-4, 7-5).

Undi mukino wa 1/8 cy’irangiza urimo guhuza Elina Mykhaylivna Svitolina wo muri Ukraine na Petra Martić wo muri Croatia, imikino ya ¼ cy’irangiza yo ikaba iteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Kamena.

Kristina Mladenovic yaba agiye gukora amateka yo kwegukana French Open atarakorwa n'undi kuva mu myaka 17 ishize?Kristina Mladenovic yaba agiye gukora amateka yo kwegukana French Open atarakorwa n’undi kuva mu myaka 17 ishize?

Muguruza ni we wegukanye iri rushanwa umwaka ushize atsinze Serena WilliamsMuguruza ni we wegukanye iri rushanwa umwaka ushize atsinze Serena Williams

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru