RUHAGOYACU.com

Giro C.d’Italia- Umunyarwanda yegukanye umwanya wa kane n’uwa mbere ahaterera

Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yashoboye kwitwara neza yegukana umwanya wa kane mu gace ka mbere k’ isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 rizenguruka igihugu cy’Ubutaliyani Giro Ciclistico d’Italia.

Iri siganwa Areruya arimo afatanyije na Mugisha Samuel na we bakinana muri iyi kipe yo muri Afurika y’epfo, ryatangijwe kuri uyu wa gatanu hakinwa ibirometero 132 na metero 200 byakiniwe mu gace ka Imola, bikaze kurangira Areruya Joseph abyitwayemo neza akabigenda mu masaha atatu n’amasegonda 51, byamushyize ku mwanya wa kane arushijwe n’uwa mbere amasegonda 19 yonyine.

Dimension Data ya kabiri ibarizwamo abanyarwanda babiriDimension Data ya kabiri ibarizwamo abanyarwanda babiri

Areruya Joseph uretse kwegukana umwanya wa kane muri rusange, kuri ubu ni na we uyoboye abandi ahazamuka, Meilleur grimpeur,mu bakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa ryose.

Umunyarwanda wundi uri muri iri rushanwa Mugisha Samuel ntabwo yahiriwe n’umunsi wa mbere ubwo yazaga kugwa habura ibirometero 20 ngo risozwe, gusa ntibyamubuza kurangiza isiganwa aho yitezwe kuri uyu munsi cyane ko inzira bari bukiniremo yiganjemo imisozi amenyereweho.

Agace ka kabiri (Etape 2) kakaba kari gukinwa uyu munsi, aho abasiganwa bahagurukiye ahitwa San Antonio bagasoreza ahitwa San Valentino, ku ntera y’ibirometero 145,8.

Areruya Joseph akomeje kwitwara neza mu magareAreruya Joseph akomeje kwitwara neza mu magare

Agace ka gatatu (Etape 3) ko kazakinwa ku munsi w’ejo, aho abakinnyi bazahaguruka ahitwa Bagnara Di Romagna berekeza ahitwa Forli, ku ntera y’ibirometero 140.5, aha na ho hakaba hahabwa amahirwe abakinnyi bazi kwihuta (sprinters), kimwe n’agace ka kane (Etape 4) kazakinwa kuwa mbere tariki 12 Kamena, bagahaguruka i Forli berekeza Gabicce Mare, ku ntera y’ibirometero 155,5.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!