RUHAGOYACU.com

Girubuntu ari mu gihirahiro kubera uburwayi bugiye gutuma ahagarika umukino w’amagare

Nubwo amaze guhesha u Rwanda imidali, akesa imihigo mu marushanwa atandukanye mu ruhando rw’amahanga, Girubuntu Jeanne d’Arc ari mu gihirahiro ku ivuzwa rye nyuma y’uburwayi yagize bushobora gutuma ahita ahagarika gukina umukino w’amagare.

Girubuntu amaze imyaka itari mike ari we nomero ya mbere mu mukino w’amagare mu bari n’abategarugori mu Rwanda, aho yagiye yegukana amarushanwa atandukanye yacaracaraga.

Ibyo byamuhesheje uburenganzira bwo kujya ahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye, rimwe na rimwe akisanga ari umwe uhanganye n’abandi bakina ari amakipe, nk’aho yisangaga ari gukina wenyine kandi ahanganye n’ikipe y’igihugu ya Eritrea, iya Afurika y’epfo, iya Algeria n’abandi.

Girubuntu ntawe yari agihangana na we mu bo bahurira mu masiganwa mu Rwanda, none ubu asigaye aza abaherekejeGirubuntu ntawe yari agihangana na we mu bo bahurira mu masiganwa mu Rwanda, none ubu asigaye aza abaherekeje

Icyakora ntibyamubujije guhesha u Rwanda ishema, cyane cyane mu mwaka wa 2016, wo wamubereye uw’amata n’ubuki kurusha indi, kuko ari bwo yegukanye umudali muri shampiyona nyafurika (African championship 2016) yabereye muri Morocco, ahita yitabira iryo rushanwa ku rwego rw’Isi (World championship) ryabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibyo byiyongeraga ku mwanya wa kane yegukanye mu mikino nyafurika (All African Games) yabereye muri Congo Brazzaville, maze ibigwi bye bituma aba icyitegererezo mu iterambere ry’abari n’abategarugori muri siporo, aho byanatumye atumirwa na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda akanamuha igihembo nk’indashyikirwa.

Icyakora iminsi igira nabi, ndetse aho yambariye inkindi ashobora kuhambarira ubucocero, dore ko muri shampiyona y’igihugu yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Girubuntu yageze ku murongo basorejeho nyuma y’abandi, ndetse we ahita ajya kuruhukira mu mbangukira gutabara (Ambulance).

Girubuntu muri African Championship muri Morocco yahigitse benshi yegukana umwanya wa kabiriGirubuntu muri African Championship muri Morocco yahigitse benshi yegukana umwanya wa kabiri

Aganira na RuhagoYacu, Girubuntu yatangaje ko umwanya wa nyuma yabonye muri shampiyona y’igihugu awukesha imvune cyangwa uburwayi yagize ubwo yari mu myitozo mu Busuwisi, akaba abumaranye hafi umwaka n’igice.

Ati “Nagize ikibazo cy’ukuguru ndi mu Busuwisi, banjyana kwa muganga bambwira ko mfite ikibazo cy’amaguru atareshya. Nje mu Rwanda sinavuzwa uko bikwiye, none ubu baranyihoreye.”

Akomeza avuga ko ikibazo cye kizwi n’ubuyobozi bw’ikipe ye ndetse n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare (FERWACY) ari na ryo ngo ryamwohereje mu bitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital), ariko we ntamenye ibisubizo by’ibizamini yakorewe, ndetse kuva icyo gihe ngo nta bundi buvuzi yahawe umwaka ukaba ugiye gushira.

Ati “Icyo gihe barambwiye ngo ningende ibisubizo bazabyoherereza Jock (uwari Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan Boer), jyewe ntabwo ibisubizo nabimenye, ariko kuva icyo gihe sinongeye kuvurwa.”

Ingabire Beatha wari usanzwe aba uwa kabiri ubu ni we nomero ya mbere mu Rwanda nyuma yo kwegukana shampiyonaIngabire Beatha wari usanzwe aba uwa kabiri ubu ni we nomero ya mbere mu Rwanda nyuma yo kwegukana shampiyona

Icyakora Girubuntu ngo yajyaga yumva mu Itangazamakuru bavuga ko ashobora kujya kuvurirwa muri Morocco, ariko nta muyobozi cyangwa wese uramubwira niba koko azajyanwayo cyangwa niba yanavurizwa ahandi nubwo haba mu Rwanda.

Jean Baptiste Rugamba, Umuyobozi w’Ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana Girubuntu Jeanne d’Arc akinamo atangaza ko ikibazo cy’uburwayi uwo mukinnyi akimaranye iminsi, ariko akaba atari yabona ubuvuzi bushyitse, ariko ngo hari ibirimo bikorwa.

Ati “Turimo kureba uburyo twavugana na ‘Federation’ tukareba uburyo yavuzwa, kuko biriya ni ikibazo, ni umukinnyi uri mu ikipe y’igihugu, ufite byinshi yakoreye igihugu, bityo bakareba na bo icyo babona bakora cyihutirwa.”

FERWACY ngo ntiyari gutanga ubufasha itabusabwe

Murenzi Emmanuel Umunyamabanga mukuru muri FERWACY yatangarije RuhagoYacu ko ikibazo cya Girubuntu bakizi ariko ikipe ye ikaba itarakora iby’ibanze bisabwa ngo igaragaze aho inaniriwe maze hashakwe ubufasha maze uwo mukinnyi avurwe.

Ati “Umukinnyi Girubuntu twumvise ko atameze neza, ko afite uburwayi, ndumva ari ikibazo kigikurikiranwa ku rwego rw’ikipe ye, ariko natwe nka ‘Federation’ ntituzaterera iyo, tuzakomeza kubafasha kugirango tubikurikirane neza."

Murenzi Emmanuel, Umunyamabanga mukuru wa FERWACYMurenzi Emmanuel, Umunyamabanga mukuru wa FERWACY

Girubuntu aheruka mu ikipe y’igihugu mbere ya Nzeri 2016, ari na bwo yahawe ubuvuzi bw’ibanze ndetse nyuma yaho yagiye yitabira amarushanwa amwe n’amwe yabereye mu Rwanda ndetse amenshi ubwo burwayi bwe bukamworohera akayatsinda.

Ibyo na byo ngo biri mu byateye urujijo bamwe mu bayobozi ba FERWACY bibazaga ko ikipe ye yaba hari ubundi buvuzi imuha bushobora gutuma akira mu gihe kitarambiranye, ibyo bigasubiza inyuma n’intambwe ibanza yari yatewe mu kuvuza uwo mukinnyi.

Murenzi yagize ati “Ntabwo twavuga ko atavuzwa kuko yigeze kuvurwa ari mu Busuwisi, ubu rero kuba byongeye kugaragara kandi bikaba bikomeye ni ibyo gukurikiranwa, mu minsi yashize ndumva hari amarushanwa abiri cyangwa atatu yakinnye kandi yitwara neza, muri icyo gihe nta watubwiye ko atameze neza, twe twamubonaga akina.”

Girubuntu Jeanne d'Arc yakoze amateka nk'umwirabura wa mbere ukinnye World Championship mu bari n'abategarugoriGirubuntu Jeanne d’Arc yakoze amateka nk’umwirabura wa mbere ukinnye World Championship mu bari n’abategarugori

Yakomeje avuga ko niba ikipe ye ibigaragaje ko ari bwa burwayi bwa mbere bukimukurikirana cyangwa bukaba ari ubundi bushya, ngo FERWACY izakomeza gukorana na yo barebe icyo bamufasha, dore ko biri mu nshingano z’iri shyirahamwe gufasha uwo mukinnyi.

Umuyobozi wa Les Amis Sportif yatangarije RuhagoYacu ko na bo nta kindi bigeze bakorera Girubuntu Jeanne d’Arc kuko iyo kipe itigeze yerekwa ibisubizo byavuye mu bizamini uwo mukinnyi yakorewe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Perezida Kagame yasabye ko abafite ibyo bashoboye bahabwa ubufasha

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuwa 27 Gicurasi 2017 ubwo yakiraga Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyamugeni, iz’Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru.

Perezida Kagame yanavuze ko hari abo aza kumerera nabi...Perezida Kagame yanavuze ko hari abo aza kumerera nabi...

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yahaye izo ntore zigera ku 2000 zari ziteraniye muri Kigali Convention Center, yavuze ko abanyarwanda bamaze kugaragaza ibyo bashoboye mu nzego zitandukanye ku buryo bafashijwe bagera kure.

Ibi yabihereyeho avuga ko ‘hari abagaragaraho ubushobozi bakora uko bashoboye bakagira aho bagera’ ariko baramutse batewe inkunga bakwerekana ibirenzeho.

Ati “Ni yo mpamvu nsaba inzego zibishinzwe ku buryo bw’umwihariko kugira ngo igihe cyose, abantu bashakishe uburyo twatera inkunga abafite buriya bushobozi, bwa bumenyi kugira ngo bagere kure.”

“Mu byagiye bigaragara […] ingero zimaze kuboneka za bamwe, intore, urubyiruko rw’abanyarwanda bamaze kwerekana ibishoboka, mu buhanzi muri siporo no mu bindi ndetse no mu byo guhana cyangwa gutanga amakuru.”

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru