RUHAGOYACU.com

GMT Basketball- amatsinda arimo amakipe yo hanze y’u Rwanda yagiye hanze

Amakipe ane yabaye aya mbere mu bahungu ndetse n’abiri yabaye aya mbere mu bakobwa yarangije kuvangwa n’ amakipe atandatu aturutse hanze y’u Rwanda, mu matsinda y’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka abafite aho bahuriye na Basketball bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Iri rushanwa rizabera i Kigali kuva tariki ya 9-11 Kamena, rizahuriza hamwe amakipe atandatu mu bahungu ndetse n’atanu mu bakobwa aho ikipe ya Dynamo yo mu Burundi yaje kubura ku munota wanyuma.

Ikipe ya Espoir yari yegukanye irushanwa nk’iri ku rwego rw’igihugu, yisanze mu itsinda rya kabiri aho iri kumwe na IPRC South hamwe na Boundes yo muri Congo Kinshasa. Irindi tsinda, REG yageze ku mukino wanyuma, igomba kwisobanura na PJB y’i Goma hamwe na Patriots bakunda guhangana.

Berco Stars yo mu Burundi yegukanya irushanwa riheruka n'uyu mwaka iritezweBerco Stars yo mu Burundi yegukanya irushanwa riheruka n’uyu mwaka iritezwe

Amakipe y’abakanyujijeho, vetarant yo akaba yashyizwe mumatsinda abiri agizwe n’ikipe ebyiri ebyiri zo mu Rwanda na Congo Kinshasa.

Irushanwa riheruka, ikipe ya Patriots ni yo yegukanye igikombe cy’imikino mpuzamahanga yo kwibuka abakinnyi ba Basketball n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, itsinze Boundes yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo amanota 66-64.

Mu bagore, ikipe yegukanye igikombe cyo kwibuka ni Berco Star yatsinze APR BBC ku mukino wa nyuma ku manota 58-55.

Uko amatsinda ahagaze:

Abagabo

Group A

  • Patriots
  • REG
  • PGB- DRC

Group B

Espoir
IPRC S
Boundess- DRC

Abagore

Group A

  • Berco Star- Burundi
  • IPRC South

Group B

  • APR
  • PJB- DRC
  • Scandinavia- DRC

Abakanyujijeho

Group A

  • UGB
  • VC Goma

Group B

  • Patriots
  • Bakolo
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru