RUHAGOYACU.com

GMT Basketball- APR ikosoye abanyekongo, REG na Espoir zitangira neza

Irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka abahoze bafite aho bahuriye n’umukino wa Basketball bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi, ryatngiye kuri uyu wa gatanu aho amakipe yakomereje aho yari yashoreje mu irushanwa nk’iri ryo ku rwego rw’igihugu.

Memorial Gisembe nkuko iri rushanwa rizwi, yatangijwe n’umukino wabereye kuri Club Rafiki hagati ya APR BBC y’abakobwa na Scandinavia yari yaturutse i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi kipe y’abakobwa ba APR ni yo yatangiye umukino neza, ndetse agace ka mbere kaza kurangira iyoboye ku manota 11 ku 8 ya Scandinavia imaze kumenyerwa mu Rwanda. APR BBC yakomeje kwitwara neza mu gice cya mbere cyose, cyaje gusozwa iri mbere n’amanota 22 kuri 18 y’aba banyekongo.

Abakobw ba Scandinavia bagaragaraga nk'abazi icyo gukora mu kibugaAbakobw ba Scandinavia bagaragaraga nk’abazi icyo gukora mu kibuga
Sura ya kaziSura ya kazi
Umutoza wa APR BBC ntabwo yagiye yishimira imikinire y'abakobwa beUmutoza wa APR BBC ntabwo yagiye yishimira imikinire y’abakobwa be
APR BBC yaje kungukira mu minota yanyumaAPR BBC yaje kungukira mu minota yanyuma
Scandinavia yarushaga APR mu bijyanye no gukina imipira yo mu kirereScandinavia yarushaga APR mu bijyanye no gukina imipira yo mu kirere
Numero 12 wa Scandinavia yagoye APR cyane gusa aza kuzuza amakosa ane hakiri kare biba ngombwa ko aba avuyemoNumero 12 wa Scandinavia yagoye APR cyane gusa aza kuzuza amakosa ane hakiri kare biba ngombwa ko aba avuyemo

Ikipe ya Scandinavia yaje kugaruka neza mu mukino mu gace ka gatatu yaje gutsindamo amanota 12 mu gihe APR yo yagatsinzemo arindwi gusa, bityo aka karangira Scandinavia ari yo iri mbere n’amanota 30-29.

APR BBC yaje kungukira mu kuzuza amakosa kw’abakinnyi ba kizigenza muri Scandinavia, ni ko gutsinda iyi kipe mu gace kanyuma k’umukino, katumye uyu usozwa ari amanota 45-41.

Uyu mukino waje gukurikirwa n’undi na wo wabereye kuri Club Rafiki, aho nkuko byari byitezwe, Espoir BBC yegukanye igikombe nk’iki mu makipe akina imbere mu gihugu, yazaga gutsinda IPRC South ku manota 79-64.

Habanza gufatwa umunota wo kwibukaHabanza gufatwa umunota wo kwibuka

Mu gihe iyi mikino yombi yaberaga kuri Club Rafiki i Nyamirambo, hakurya aho mu Rugunga ku kibuga cya Cercle Sportif, ikipe ya REG yarimo ihahanira Patriots ifite igikombe cy’umwaka ushize, gusa uyu munsi ikaba yaje gutsindwa ku manota 82-68.

Uko imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru