RUHAGOYACU.com

GMT Basketball- Espoir ikoze amateka yegukana irushanwa ryo kwibuka

Ikipe ya Espoir yongeye kwerekana ko yihagazeho, ubwo yegukanaga irushanwa ryo kwibuka abahoze bafite aho bahuriye n’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Ikipe ya Espoir ni imwe mu bashegeshwe na Jenoside, dore ko yatakajemo abakinnyi benshi n’abakunzi, byatumye ari na yo iba iya mbere mu gutegura irushanwa ryo kwibuka ryari ryaritiriwe Ntarugera Emmanuel bakundaga kwita Gisembe, umwe mu bakinnyi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Aya mateka Espoir ifite kuri iri rushanwa ndetse no kuba imikino yanyuma yaberaga i Nyamirambo ku gicumbi cyayo, biri muri bimw emu byatumye iyi kipe yigaragaza, nubwo imaze imyaka igera kuri itatu ititwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Byari ibyishimo i NyamiramboByari ibyishimo i Nyamirambo
Abafana bari baje ku bwinshiAbafana bari baje ku bwinshi
Abakunzi ba Espoir baracyayifite ku mutimaAbakunzi ba Espoir baracyayifite ku mutima

Iyi kipe yo na REG, IPRC South na Patriots ni zo zitwaye neza mu mikino yo mu matsinda, bityo zibona itike ya ½ cy’irangiza.

Umukino wa mbere, REG yaje gutsinda IPRC South amanota 83-78 mu gihe Espoir yaje gutsinda Patriots 87-75. Mu guhatanira umwanya wa gatatu, IPRC South yaje kuwegukana itsinze Patriots ku manota 65-58.

Aha, hari hategerejwe umukino wanyuma hagati ya REG iyoboye shampiyona kugeza uyu munsi, hamwe na Espoir yakiniraga imbere y’abafana bayo kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Uyu mukino wakinwe mu masaha y’umugoroba biba gake kuri iki kibuga, wari witabiriwe n’abafana benshi bigaragara, ikintu cyahaye umurindi ikipe ya Espoir kuva ku ntangiriro y’umukino kugeza ushoje.

Ikipe ya APR ni yo yegukanye igikombe mu bagoreIkipe ya APR ni yo yegukanye igikombe mu bagore
IPRC South yegukanye umwanya wa gatatuIPRC South yegukanye umwanya wa gatatu
Stade Rafiki ni yo yakiriye uyu mukinoStade Rafiki ni yo yakiriye uyu mukino

Ibi byatumye uyu mukino worohera Espoir kurusha uko byari byitezwe, ni ko gutsinda REG ya Bahufite John, ku manota 61 kuri 58.

Mu bagore, ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe itsinze Ubumwe ku manota 60-49.
Amakipe abiri ya mbere mu bagabo n’abiri ya mbere mu bagore, akazahita yitabira irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka, rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 9-11 Kamena.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru